Amakipe ane arimo Arsenal yabonye itike yo kurenga amatsinda ya Europa League

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 27 Ugushyingo 2020 saa 07:41
Yasuwe :
0 0

Ibifashijwe n’abarimo Nicolas Pépé, Arsenal yabonye itike yo gukomeza muri 1/16 cya Europa League itsinze Molde ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa kane wo mu itsinda B wabaye ku wa Kane.

Muri uyu mukino wabereye muri Norvège kuri Aker Stadion, iyi kipe yari mu rugo yahushije uburyo bumwe bukomeye bwabonetse mu gice cya mbere, aho Sheriff Sinyan yananiwe gushyira mu izamu umupira wahinduwe na mugenzi we, ukurwaho n’umunyezamu Runar Alex Runarsson.

Byasabye Arsenal gutegereza umunota wa 50, ifungura amazamu ku gitego cya mbere cyatsinzwe na Nicolas Pépé wari wagerageje uburyo bwinshi butandukanye muri uyu mukino burimo n’umupira wakubise umutambiko w’izamu.

Nyuma y’iminota ine, Joe Willock wari watanze umupira wavuyemo igitego cya Pépé, yatanze kandi undi mupira kuri Reiss Nelson atsinda igitego cya kabiri.

Igitego cya gatatu cya Arsenal cyabonetse ku munota wa 83 gitsinzwe na Folarin Balogun wari umaze amasegonda 37 gusa yinjiye mu kibuga, aho yasimbuye Eddie Nketiah.

Gutsinda uyu mukino byatumye Arsenal iyobora itsinda B n’amanota 12, ibona itike yo gukomeza muri 1/16 mu gihe isabwa inota rimwe gusa kugira ngo yizere kuzamuka iyoboye itsinda.

Mu mukino uzaba mu cyumweru gitaha, izahura na Rapid Vienna yo yatsinze Dundalk ibitego 3-1 ikagora amanota atandatu inganya na Molde.

Andi makipe atatu yabonye itike yo kurenga imikino y’amatsinda ni Hoffenheim yo mu itsinda L, yatsinze Slovan Liberec ibitego 2-0, Leicester City yanganyije na Braga ibitego 3-3 mu itsinda G ndetse na AS Roma yatsinze CFR Cluj ibitego 2-0 mu itsinda A.

Nicolas Pépé yafunguye amazamu minota ya mbere y'igice cya kabiri
Nicolas Pépé ashimirwa na bagenzi be nyuma yo gutsinda igitego cya mbere
Reiss Nelson yatsindiye Arsenal igitego cya kabiri
Folarin Balogun yatsinze igitego cya gatatu nyuma y'amasegonda 37 yari amaze mu kibuga
Folarin Balogun w'imyaka 19, ashimirwa na Dani Ceballos
Eddie Nketiah, Nelson na Joe Willock bishimira igitego cya kabiri
David Luiz ahanganiye umupira na rutahizamu wa Molde
Arsenal ikeneye inota rimwe mu mikino ibiri isigaye kugira ngo yizere kuzamuka iyoboye itsinda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .