00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amakipe abiri yo mu Bwongereza azahurira ku mukino wa nyuma wa Champions League

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 6 Gicurasi 2021 saa 12:18
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza yatsinze Real Madrid mu mukino wa Kabiri wa kimwe cya kabiri cya Champions League ibitego bibiri ku busa bituma isanga Manchester City yasezereye Paris-Saint Germain.

Ayo makipe yombi yageze ku mukino wa nyuma wa Champions League yakunze guhurira muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza, Premier League.

Chelsea yatangiye umukino ibizi neza ko kubona igitego biyifasha kugira umutekano wo kugera ku mukino wa nyuma, kuko ubwo bahuriraga muri Espagne amakipe yombi yanganyije igitego kimwe kuri kimwe, byatumye ikora iyo bwabaga ngo itsinde Real Madrid bakiniraga mu Bwongereza kuri stade yayo.

Ni umukino wari urimo ishyaka ryinshi ku mpande zombi n’ubwo Chelsea yabaye ya nkoko iri iwabo ishonda umukara kuko umusifuzi w’Umutaliyani yatanze amakarita 7 y’umuhondo arimo atatu ku ruhande rwa Chelsea n’andi ane ku ruhande rwa Real Madrid.

Nubwo Real Madrid yahabwaga amahirwe nk’ikipe nkuru byaje kuyikomerana ubwo ku munota wa 28 Timo Werner yatsindaga igitego cya mbere cya Chelsea ku mupira yarahawe neza na K. Havertz.

Umutoza Zinedine Zidane akazi kahise kaba kenshi kuri we kuko yasabwaga gutsinda ibitego bibiri kugira ngo yizere gusezerera Chelsea itaherukaga gukandagira ku mukino wa nyuma cya Champions League.

Si uburyo bwinshi bwabonetse imbere y’izamu rya Chelsea ariko n’ubwagiye buboneka umuzamu yabyitwaragamo neza E. Mendy agacungura ikipe, uretse ko n’abakinnyi bamufashaga mu bwugariza nabo wabonaga ko bari maso barimo Christensen, Thiago Silva na Antonio Ruediger.

Igice cya kabiri cyatangiye Real Madrid yariye karungu dore ko yashakaga kwishyura ariko abakinnyi ba Chelsea bayibera ibamba kuko bahise batangira gukina umukino wo kugarira bose bakazamukira rimwe. Ibi byatumye ku munota wa 85 Mason Maunt ku mupira mwiza yahawe na Christian Pulisic n’amakosa y’uburangare ku bwugarizi bwa Real Madrid, abona igitego cyashimangiye intsinzi.

Umukino warangiye Chelsea ariyo ikatishije itike yo gukina umukino wa nyuma uteganyijwe kuwa 29 Gicurasi 2021 kuri stade ya Ataturk Olympic yo muri Istambul mu gihugu cya Turukiya.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombie

Chelsea FC yatojwe na Thomas Tuchel: Edourd Mendy, Christensen, Thiago Silva, Antonio Ruediger, Cesar Azpilicueta, Ngol’o Kante, Jorginho, Ben Chilwell, Mason Maunt, Kai Havertz na Timo Werner.

Real Madrid yatojwe na Zinedine Zidane: Tubeau Courtois, Sergeo Ramos yari yagarutse, Eder Militao, Fernandez, Vinicius Junior, Luka Modric, Casemiro, Toni Kroos, Frolent mendy, Karimu Benzema, na Eden Hazard wakiniye Chelsea imyaka myinshi.

Abakinnyi ba Chelsea bishimira igitego cya mbere cya Timo Werner
Igitego cya kabiri cya Mason Mount cyaje ari agashinguracumu kuri Chelsea
Chelsea yabonye uburyo butandukanye bwo kugera imbere y'izamu rya Real Madrid
Mu buryo bwinshi Chelsea yahushije harimo n'uyu mutwe watewe na Kai Havertz
Mason Mount ubwo yari amaze gutsinda igitego cya kabiri

Amafoto: Skysports


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .