Amakipe 13 arimo abiri yo mu Rwanda amaze kwemeza kwitabira CECAFA Kagame Cup

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 19 Kamena 2019 saa 09:06
Yasuwe :
0 0

Ubunyamabanga bw’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’Uburasirazuba n’iyo Hagati, CECAFA, bwatangaje ko amakipe 13 ari yo amaze kwemeza kuzitabira CECAFA Kagame Cup izabera mu Rwanda guhera tariki ya 7 kugeza ku ya 21 Nyakanga 2019.

APR FC na Rayon Sports ni yo makipe azahagarira u Rwanda muri iri rushanwa rizabera mu Mujyi wa Kigali, uwa Rubavu n’uwa Huye.

Ubunyamabanga bwa CECAFA bwatangaje ko kugeza ubu amakipe 13 ari yo amaze kwemeza ko azitabira iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro yaryo ya 42 mu gihe tombora y’uburyo amakipe azaba agabanyije mu matsinda izaba kuri uyu wa Gatanu.

APR FC ifite igikombe cya shampiyona giheruka mu Rwanda na Rayon Sports yatwaye icy’uyu mwaka, ni yo makipe azahagarira igihugu muri iri rushanwa rigiye kubera mu rw’imisozi 1000 ku nshuro ya gatandatu, aho iyi Kipe y’Ingabo yegukanye iki gikombe inshuro eshatu muri eshanu cyakiniwe i Kigali.

Andi makipe yamaze kwemeza kwitabira CECAFA Kagame Cup 2019 ni Gor Mahia FC na Bandari FC zo muri Kenya; Azam FC na KMC zo muri Tanzania; KCCA FC na Proline zo muri Uganda; KMKM yo muri Zanzibar; AS Ports yo muri Djibouti; Heegan yo muri Somalia; TP Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Green Buffaloes yo muri Zambia.

Ubuyobozi bwa CECAFA butegereje ko Daring Motema Pembe yo muri RDC na Big Bullets yo muri Malawi zemeza ko zizitabira iri rushanwa bitarenze ku wa Gatanu kuko ari bwo hazaba tombora.

CECAFA Kagame Cup yaherukaga kubera ku butaka bw’u Rwanda mu 2014, aho El Merreikh yo muri Sudani yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma APR FC igitego 1-0.

Mu mwaka ushize ubwo iri rushanwa ryari rimaze imyaka ibiri ridakinwa, ryasubukuriwe muri Tanzania, ryegukanwa na Azam FC itsinze Simba SC ibitego 2-1. APR FC yaviriyemo mu matsinda naho Rayon Sports iviramo muri ¼.

Iri rushanwa rihuza amakipe yo mu bihugu 12 byo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba n’iyo hagati, riterwa inkunga na Perezida Kagame guhera mu 2002, aho ashyiramo inkunga y’ibihumbi $60 agabanywa amakipe atatu ya mbere.

Azam FC ni yo ifite CECAFA Kagame Cup ya 2018 yatwaye ubwo yari yabereye muri Tanzania

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza