Amakipe 11 yamaze kwemererwa gukina Shampiyona y’u Rwanda

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 14 Nzeri 2019 saa 12:35
Yasuwe :
0 0

Imyanzuro y’akanama gashinzwe gutanga impushya zo kwitabira amarushanwa y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA Club Licencing First Instance Body) y’umwaka w’amarushanwa wa 2019-2020 ivuga ko amakipe 11 kugeza ubu ari yo ashobora kwitabira Shampiyona izatangira mu kwezi gutaha.

Mu minzi ishize ni bwo FERWAFA yamenyesheje amakipe ko hari ibyo agomba kuzuza biyafasha kubaho nk’ikipe zabigize umwuga (Club Licensing).

Ibi birimo kuba ikipe isanzwe yemewe gukina aya marushanwa, kugira gahunda yanditse y’igihe kirambye yo guteza imbere umupira w’amaguru mu bana no kugira ikipe y’abari munsi y’imyaka 15 ku makipe y’icyiciro cya mbere.

Hari kandi kugira amasezerano y’akazi y’abakinnyi bose yometseho n’ubwishingizi bwabo, kugira imyambaro ihagije y’abakinnyi ndetse nimero zabo zidahindagurika, kugira ikibuga ikiniraho, Umutoza ufite Licence A cyangwa B ya CAF, Ubuyobozi buhamye ndetse no kwerekana ingengo y’imari y’umwaka w’imikino basabira Licence.

Mu myanzuro yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatandatu, FERWAFA yavuze ko amakipe 11 ari yo amaze kubona ibyangombwa biyemerera gukina amarushanwa yayo mu mwaka w’imikino 2019/20.

Ku ikubitiro, Marines FC, Kiyovu Sports na Police FC ni zo zari zabanje kubona impushya z’agateganyo.

FERWAFA yemeje ko amakipe 11 yahawe impushya zo gukina amarusha yayo ari: Marines FC, Heroes FC, Police FC, AS Muhanga, Bugesera FC, Kiyovu Sports, Gasogi United, APR FC, Mukura VS&L, Rayon Sports FC na AS Kigali.

Amakipe atarahabwa impushya zo gukina amarushanwa ni Sunrise FC, Espoir FC, Musanze FC, na Gicumbi FC kuko ibibuga byazo bitemewe mu gihe Etincelles FC itigeze igeza ibyangombwa bisabwa muri FERWAFA.

Umwaka mushya w’imikino mu Rwanda uzatangirana na Shampiyona guhera tariki ya 4 Ukwakira 2019.

Rayon Sports ni yo yatwaye Shampiyona mu mwaka ushize w'imikino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza