Ni umukino uzaba utandukanye, wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, ugiye kuba nyuma y’impinduka zinyuranye zabaye mu batoza no mu bakinnyi b’Ikipe y’Igihugu.
Ubwo Amavubi yaherukaga gukina na Nigeria muri Nzeri n’Ugushyingo, akayikuraho amanota ane, yatozwaga n’Umudage Frank Spittler Torsten utarongerewe amasezerano, agasimbuzwa na Adel Amrouche.
Amrouche yanze kujya kure y’ikipe yubatswe na Torsten
Ku Cyumweru, tariki ya 16 Werurwe, ni bwo Amavubi yatangiye kwitegura Nigeria na Lesotho mu mikino y’Umunsi wa Gatanu n’uwa Gatandatu yo mu Itsinda C ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.
Mu Ikipe y’Igihugu yahamagawe n’Umunya-Algeria Adel Amrouche wungirijwe na Nshimiyimana Eric n’Umudagekazi Dr. Carolin Braun, nta mpinduka zikomeye zabayemo uretse kugarura Hakim Sahabo na Rafael York bari barashyizwe ku ruhande na Torsten kubera kutumvikana na bo.
Ni mu gihe abakinnyi bagiriwe icyizere kuri iyi nshuro, bataherukaga guhamagarwa, barimo umunyezamu Ishimwe Pierre, Manishimwe Djabel na Habimana Yves wa Rutsiro FC wahamagawe ku nshuro ya mbere nk’uko bimeze kuri Uwumukiza Obed wa Mukura Victory Sports, we witabajwe nyuma ngo asimbura Byiringiro Gilbert wavunitse.
Muri rusange, byari bigoye ko Amrouche yajya kure ikipe yari isanzwe ihamagarwa dore ko yahawe akazi mu byumweru bibiri bishize ndetse bigoye ko yari kuba amaze gukurikirana abakinnyi bose b’Ikipe y’Igihugu aho bakina.
Ubwugarizi n’izamu ry’Amavubi biri mu biteye inkeke
Mu mwaka ushize, kimwe mu byo abakunzi b’Ikipe y’Igihugu bibazagaho cyane ni ubusatirizi bwayo kubera kutabona ibitego byinshi ndetse ugasanga amahitamo amwe ahari ari Nshuti Innocent wakinaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri ubu aheruka kujya muri Azerbaijan.
Icyo kibazo cyabaye igisanzwe ndetse kuri iyi nshuro nta mpinduka zitezwe mu busatirizi, ahubwo ibyo kwibaza biri ku izamu n’ubwugarizi bw’Ikipe y’Igihugu.
Ntwari Fiacre wari umaze iminsi ari umunyezamu wa mbere, ndetse afatiye runini Amavubi, amaze iminsi adakina muri Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo, ni nyuma yo kuvunikira mu mukino u Rwanda rwatsinzemo Nigeria ibitego 2-1 mu Ugushyingo.
Imvune y’uyu munyezamu yakurikiwe no kutishimirwa n’Abanya-Afurika y’Epfo bamushinje kubatsindisha, atakaza umwanya ubanza mu kibuga.
Buhake Clément wasimbuye mu mukino uheruka, yongeye guhamagarwa nk’uko bimeze kuri Maxime Wenssens umaze igihe nta kipe afite afite na Ishimwe Jean Pierre wa APR FC.
Kuba Amavubi agiye gukina iyi mikino ibiri adafite Imanishimwe Emmanuel wavunikiye muri AEL Limassol yo mu Cyiciro cya Mbere muri Chypre muri Mutarama, na byo ni ikindi gihombo ku Ikipe y’Igihugu igomba gushakira ibisubizo hagati ya Niyomugabo Claude na Bugingo Hakim.
Amrouche azagorwa no guhitamo abakinnyi abanza mu kibuga hagati
Urebye mu Ikipe y’Igihugu yahamagawe, benshi mu bakinnyi bakina hagati mu kibuga, bamaze iminsi bahagaze neza ku buryo bigoye kumenya batatu bashobora gutangira.
Rubanguka Steve, Mugisha Bonheur, Bizimana Djihad, Samuel Guelette na Muhire Kevin bari bamaze iminsi bavamo batatu bakina hagati h’Amavubi, ariko ubu hiyongereyemo Hakim Sahabo umaze iminsi yitwara neza mu Bubiligi na Rafael York wajyaga yitwara neza ubwo aheruka guhamagarwa.
Aba bakinnyi kandi bazahaganira umwanya n’abandi barimo Ruboneka Bosco, Manishimwe Djabel na Ishimwe Anicet.
Umutoza Adel Amrouche ashobora kutagorwa cyane no kubona amahitamo mu busatirizi aho Kwizera Jojea, Nshuti Innocent na Mugisha Gilbert bashobora gushaka ibitego nubwo uyu wa nyuma amaze iminsi adahagaze neza muri APR FC.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!