Amagaju FC yihaye intego yo kuzamuka, yatangiye guhuza abakunzi bayo yifashishije umwambaro w’abafana

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 15 Kamena 2020 saa 08:28
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Ikipe ya Amagaju FC buvuga ko mu rwego rwo guhuriza hamwe abakunzi bayo, bwatumije hanze umwambaro w’abafana kugira ngo babashe gutera inkunga ikipe yabo ndetse bibafashe kumenya neza aho baherereye.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize nibwo Amagaju FC yo mu Cyiciro cya Kabiri, yatangije igikorwa cyo kugurisha imyambaro y’abafana, ubundi kidakunze kugaragara mu makipe yo mu Rwanda.

Umuyobozi w’Ikipe y’Amagaju, Mukiza Emile, yabwiye IGIHE ko kuva batangije iki gikorwa, abamaze gusaba uyu mwambaro basaga 50 ndetse bakomeje kwiyongera.

Ati “Ni imyambaro twatumijeho hanze mbere ya COVID-19 kugira ngo tubashe guha ingufu za fan club [amatsinda y’abafana] zacu kuko hari abantu baba bakurikira ikipe ariko ntaho bahurira nayo. Ni uburyo buzafasha ikipe busanga ubwo kugura ikarita y’umunyamuryango.”

“Ngira ngo ni ubwa mbere Ikipe y’Amagaju igize umwambaro w’abafana kuko wasangaga buri umwe ashaka akambaro k’umuhondo akaba ariko yambara. Ntabwo tureba agaciro k’umwambaro ahubwo biradufasha kumenya abo bafana niba ari 500 tumenye aho bari, nishira tuzatumiza n’iyindi.”

Imyambaro Amagaju FC yatumije harimo ifite agaciro k’ibihumbi 10 Frw, ibihumbi 50 Frw n’ibihumbi 100 Frw.

Yabaye ikipe ya gatatu mu Rwanda ifite umwambaro umwe uhuriweho n’abafana bose, nyuma ya Kiyovu Sports na AS Muhanga zo mu Cyiciro cya Mbere.

Amagaju FC afite intego yo kugaruka mu Cyiciro cya Mbere

Hashize umwaka umwe Amagaju FC isubiye mu Cyiciro cya Kabiri, ariko muri uyu mwaka w’imikino yisanze mu makipe azakina Playoffs.

Mukiza yabwiye IGIHE ko nubwo iyi kipe nayo yagezweho n’ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus, batangiye kuvugana n’abakinnyi ndetse bari kubakurikirana kugira ngo imikino nisubukurwa bazabe biteguye.

Ati “Twabanaga n’abakinnyi, tubakurikiranira hamwe, COVID ije baguma mu rugo, ariko ubu turi kubakurikirana kuva mu byumweru bitatu bishize. Twaganiriye n’umutoza atubwira ko hari imyitozo ishoboka ku mukinnyi ku giti cye, abaha gahunda buri munsi, n’abafite ibibazo bitandukanye bakamubwira.”

Muri uyu mwaka w’imikino wa 2019/20, Amagaju FC yasoje imikino yo mu itsinda A ari ku mwanya wa gatanu n’amanota 13, ariko azakina Playoffs kubera ko Aspor Ltd ya gatatu itujuje ibyangombwa biyemerera kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

Amagaju FC yihaye intego yo kuzamuka yo kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere mu mwaka utaha w'imikino
Abakunzi b'Amagaju FC bashyiriweho umwambaro wihariye mu gushyigikira ikipe yabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .