Uyu mukino watangiye ugenda gake cyane byatumaga utaryoha kubera ko wakinirwaga cyane mu kibuga hagati.
Mu minota 30, Police FC yatangiye gusatira ariko Ani Elijah na Mugisha Didier ntibabonane neza, mu gihe babaga bageze imbere y’izamu.
Ku munota wa 33, Amagaju FC yazamutse yihuta Issah Yakubu ategera mu rubuga rw’amahina Useni Kiza Seraphin ariko umusifuzi Mulindangabo Moise avuga ko yigwishije ndetse anamuha ikarita y’umuhondo.
Ku munota wa 40, Ani Elijah, yahushije uburyo bukomeye bw’igitego, ku mupira yahawe na Nsabimana Eric uzwi nka Zidane ariko uyu Munya-Nigeria atera agapira gato.
Igice cya Mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Police FC yatangiranye igice cya kabiri impinduka, Allan Kateregga asimburwa na rutahizamu Peter Agblevor.
Muri iki gice kandi imvura yaguye bityo byatumaga amakipe yombi atangira gukina imipira miremire.
Ku munota wa 65, umukino watangiye gushyuha cyane ko amakipe yombi yasatiranaga ashaka igitego.
Amagaju FC yazamutse yihuta Iradukunda Daniel ahindura umupira mwiza imbere y’izamu, usanga Kiza Seraphin ahindukira neza atsinda igitego cya mbere, ku munota wa 69.
Ikipe ya Polisi y’Igihugu yatangiye gusatira cyane ariko abarimo Iradukunda Simeon na Elijah ntibabyaze umusaruro amahirwe babonaga.
Iyi kipe yakomeje gusatira bikomeye ishaka igitego cyo kwishyura ariko kirabura.
Umukino warangiye Amagaju FC yatsinze Police FC igitego 1-0. Ikipe y’i Nyamagabe yafashe umwanya wa gatandatu n’amanota 15, aho irushwa atatu na Police FC ya gatatu.
Uko indi mikino iteganyijwe
Ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Ugushyingo 2024
Muhazi United vs Bugesera FC [15:00]
Musanze FC vs Etincelles FC [15:00]
Rutsiro FC vs Kiyovu Sports [15:00]
Mukura vs Marine FC [15:00]
Gasogi United vs Gorilla FC [15:00]
Vision FC vs Rayon Sports [18:00]
Ku Cyumweru, tariki ya 1 Ukuboza 2024
AS Kigali vs APR FC [15:00]
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!