Uwahoze ari umutoza wa Tottenham na Southampton, Mauricio Pochettino, yagizwe umutoza mukuru wa Paris Saint-Germain ku wa Gatandatu, asimbuye Thomas Tuchel wirukanywe ku wa 29 Ukuboza 2020.
Kuri iki Cyumweru ni bwo Perezida w’iyi kipe, Nasser Al-Khelaïfi, yeretse abakinnyi umutoza mushya mbere y’imyitozo ya mbere yabereye mu Kigo cya Ooredoo.
Abakinnyi bose ba Paris Saint-Germain bari bambaye imyambaro yanditseho amagambo ‘Visit Rwanda’ mu rwego rwo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda no kumenyekanisha ibindi byiza bitatse igihugu.
Paris Saint-Germain isanzwe ikorana n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, aho mu Ukuboza 2019, impande zombi zasinyanye amasezerano y’ubufatanye buzamara imyaka itatu bugamije kureshya abashoramari no gukomeza kuba icyerekezo kibereye ubukerarugendo.
RDB yatangaje ko ubu bufatanye buzafasha abakurikirana PSG n’Isi muri rusange kumenya ubwiza bw’u Rwanda, umuco n’udushya twaruhangwamo kimwe n’ibicuruzwa bigezweho birukorerwamo bya ’Made in Rwanda.’
Nk’uko bikubiye mu masezerano y’impande zombi, ikirango cya Visit Rwanda kigaragazwa kuri Stade ya Parc des Princes aho PSG yakirira imikino yayo ndetse no ku mugongo ku myenda iyi kipe ikoresha mu myitozo no mu gihe cyo kwishyushya mbere y’imikino ya Shampiyona.
Muri Stade Parc des Princes hejuru haba handitsemo amagambo “Visit Rwanda” ndetse anatambuka ku byapa byamamaza biba biri iruhande rw’ikibuga.
U Rwanda rwiteze ko binyuze muri ubu bufatanye, abakinnyi ba PSG n’ibindi byamamare mpuzamahanga, bizabafasha gusura u Rwanda, bakabona ibyiza bitatse igihugu cy’imisozi 1000 uhereye ku bijyanye n’ubugeni, umuco, siporo, muzika, ubukerarugendo, amafunguro n’ubwiza bw’igihugu muri rusange.
Ubu bufatanye buteganya ko icyayi cy’u Rwanda n’ikawa aribyo byonyine bizajya bitangwa kuri Parc des Princes.
Hazabaho kandi icyumweru cy’imishinga y’abanyempano b’Abanyarwanda n’Abafaransa. Icyo cyumweru cyiswe “Semaine du Rwanda à Paris” kizajya gitegurwa na PSG mu kumenyekanisha ibintu byose bikorerwa mu Rwanda.
Muri Werurwe uyu mwaka, umunyabigwi wa Paris Saint-Germain, Youri Raffi Djorkaeff, yasuye u Rwanda mu bikorwa bigamije guteza imbere ubufatanye Paris Saint-Germain ifitanye na RDB.
Byari biteganyijwe ko mu Rwanda hazatangizwa ishuri rya PSG ryigisha umupira w’amaguru i Huye ndetse umwe mu bakinnyi b’iyi kipe agasura iki gihugu cy’imisozi 1000 mu 2020, ariko byasubitswe kubera icyorezo cya COVID-19.
Paris Saint Germain ni imwe mu makipe akomeye ku Isi, aho ikinamo Umunya-Brésil Neymar waciye agahigo ko kuba umukinnyi uhenze mu mateka ya ruhago ubwo yagurwaga avuye muri FC Barcelone mu 2017.
Umunya-Argentine Mauricio Pochettino w’imyaka 48, yahawe amasezerano azageza ku wa 30 Kamena 2022, ariko akaba ashobora kongererwa umwaka umwe.
Pochettino wakiniye PSG hagati ya 2001 na 2003, yari amaze igihe nta kazi afite kuva yirukanwe na Tottenham mu Ugushyingo 2019.
Paris Saint-Germain agiye gutoza, ni iya gatatu muri Shampiyona y’u Bufaransa, Ligue 1, ndetse izahura na FC Barcelone muri 1/8 cya UEFA Champions League kizakinwa muri Gashyantare na Werurwe.
Pochettino yakoresheje imyitozo ye ya mbere kuri iki Cyumweru nyuma y’uko amakipe yo mu Bufaransa yari yafashe akaruhuko gato k’iminsi mikuru.
Nyuma yo guhabwa amasezerano ku wa Gatandatu, yagize ati “Ndishimye kandi ntewe ishema no kugaruka mu ikipe ifite umwanya wihariye mu mutima wanjye. Ngarutse mu ikipe uyu munsi mfite intego n’intumbero nyinshi kandi niteguye gukorana na bamwe mu bakinnyi bafite impano zikomeye ku Isi.”
Pochettino yatangiriye urugendo rw’ubutoza muri Espanyol ndetse amara amezi 18 muri Southampton mbere yo kwerekeza muri Tottenham muri Gicurasi 2014.
Yayifashije kugera ku mukino wa nyuma wa League Cup mu mwaka we wa mbere mu gihe yabaye iya kabiri muri Shampiyona ya 2016/17.
Uyu mugabo wahoze ari myugariro w’Ikipe y’Igihugu ya Argentine, yafashije kandi Spurs kugera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League ya 2019, itsindwa na Liverpool.
Yirukanywe nyuma y’amezi atanu ubwo Tottenham yari ku mwanya wa 14 muri Premier League, asimburwa na José Mourinho.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!