AMAFOTO UTABONYE: Abakinnyi ba APR FC basagariye umusifuzi, Sarpong we afatwa nk’umwami

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 21 Mata 2019 saa 12:17
Yasuwe :
0 0

Umukino waraye uhuje abakeba Rayon Sports na APR FC, wasojwe n’imirwano hagati y’abafana ku mpande zombi mu gihe abakinnyi ba APR FC bagaragaje kutishimira icyemezo cy’umusifuzi Mutuyimana Dieudonné watanze penaliti mu minota y’inyongera.

Uyu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona wabereye kuri Stade Amahoro, warangiye Rayon Sports itsinze igitego 1-0 cyabonetse ku munota wa kane w’inyongera.

Ni nyuma y’uko umusifuzi wo ku ruhande Mutuyimana Dieudonné avuze ko Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ yagushije Mugisha Gilbert mu rubuga rw’amahina. Michael Sarpong yateye neza iyi penaliti, ahesha Gikundiro intsinzi.

Mu gihe abafana batumvikanye kuri iki cyemezo bagatangira guterana amacupa n’ibindi bari bafite, abakinnyi ba APR FC na bo bagaragaje kutishimira iki cyemezo cy’umusifuzi wo ku ruhande n’ibindi ikipe yabo yafatiwe hagati mu mukino.

Nshimiyimana Imran winjiye mu kibuga asimbura Niyonzima Ally mu gice cya kabiri cy’umukino, yarakariye bikomeye umusifuzi wo ku ruhande Bwiriza Nonatie, aho yashoboraga no kumukubita ku bw’amahirwe Bonnie Mugabe ushinzwe amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, arahagoboka amwigiza ku ruhande.

Undi mukinnyi wa APR FC wagaragaje kutishimira ibyemezo by’abasifuzi mu buryo bukomeye, ni Imanishimwe Emmanuel watungaga urutoki umusifuzi Mutuyimana Dieudonné wamusifuye ku munota ubanziriza uwa nyuma, hagatangwa penaliti.

Kapiteni wa APR FC, Mugiraneza Jean Baptiste ’Migi’ yabwiye abakinnyi bagenzi be barimo Rusheshangoga Michel gutuza, bakabyihorera, baza kumwumvira nk’uko n’ubundi babikoze hagati mu mukino, aho nabwo bateranaga amagambo kenshi n’abasifuzi kubera kutishimira ibyemezo bitandukanye.

Mu byo batishimiye harimo nk’aho Manzi Thierry yakoreye ikosa Hakizimana Muhadjiri, bamwe bavuga ko yari penaliti ndetse n’ikosa Niyonzima Olivier ‘Sefu’ yakoreye kuri Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ bumvaga ko yakabaye yahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo.

Mu gihe abo bari mu mpaka, ibyishimo byari byose ku ruhande rwa Rayon Sports. Umutoza wayo Robertinho yagaragaye yishimye bikomeye hamwe n’umunyezamu wa kabiri Bashunga Abouba, aho aba bombi bahoberanye, barafatana kugeza bituranye hasi.

Umunya-Ghana, Michael Sarpong, watsinze igitego kimwe cyabonetse muri uyu mukino akacyishimira akuramo umupira maze umusifuzi Ishimwe Claude akamuha ikarita y’umuhondo, yashimiwe bikomeye n’abafana ba Rayon Sports bamutwikiriye umutaka nyamara izuba ryarenze.

APR FC yakomeje kuyobora shampiyona n’amanota 54, irusha Rayon Sports amanota atatu mu gihe shampiyona isigaje imikino irindwi.

Abakunzi ba APR FC bari bavuye imihanda yose
Rayon Sport yaje mu modoka yayo ihimbwa ''indege yo ku butaka''
Myugariro akaba na Kapiteni wa Rayon Sports, Manzi Thierry, yari afite inyogosho nshya
Abakinnyi ba APR FC babanje gusuhuza abafana mbere y'umukino
Sarpong ntiyari yorohewe muri uyu mukino
Abakinnyi ba APR FC ntibigeze bishimira imisifurire kuva umukino ugitangira
Kimenyi Yves yafashije cyane ikipe ye n'ubwo ku munota wa 90+2 yatsinzwe penaliti
Stade Amahoro itaherukaga kuzuzwa n'umukino wahuje aya makipe yombi kuri uyu munsi yari yasendereye
Rusheshangoga Michel ntiyishimiye uburyo umusifuzi wo ku ruhande yitwaraga
Niyonzima Olivier Sefu ukina hagati ha Rayon Sports ubwo yakorerwagaho ikosa na Nshuti Savio
Kubera ko Savio yakoze ikosa abigambiriye ntiyigeze aburana ikarita yahawe na Ishimwe Claude ''Cyucyuri''
Kimenyi Yves ufatira APR FC ntiyigeze areba neza ubusatirizi bwa Rayon Sports bwashakaga gutokoza izamu rye
Nyuma y'uko igice cya mbere kirangiye Kimenyi Yves yashimiye Imana ko kirangiye amahoro
Umuyobozi wa Tekiniki mu ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, Yussuf Habimana (iburyo) ndetse n'umuyobozi wa Ijabo ryawe Rwanda, Sheilh Hamdan (ibumoso) bakurikiranye uyu mukino
Umunyezamu wa Rayon Sports yafashije ikipe ye kutinjizwa igitego mu mashoti make yatewe
Myugariro wa Rayon Sports ukina iburyo Mutsinzi Ange ntiyigeze yorohera rutahizamu wa APR FC Nshuti Innocent
Ku munota wa 80 w'umukino abafana ba APR FC bari bagifite icyizere
Hakizimana Muhadjili niwe wayoboraga umukino wa APR FC hagati n'ubwo yagiye akorerwaho amakosa menshi
Igihe Muhadjili yari agiye gutera coup-franc, Imran Nshimiyimana yagiye gutera ubwoba Mazimpaka Andre n'ubwo ntacyo byatanze
Perezida wa Ferwafa, Rtd Brig. Gen. Sekamana Jean Damascène yarebye uyu mukino yicaranye na Evode Uwizeyimana, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutabera
Umuyobozi wungirije wa APR FC, Gen. Mubarak Muganga, yakurikiye uyu mukino yicaranye na Bamporiki Edouard uyobora Itorero ry'Igihugu
Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by'umutekano, Gen. James Kabarebe (iburyo) yakurikiye uyu mukino
Bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports barimo Perezida Muvunyi (ubanza ibumoso), Muhirwa Frédéric (wa kabiri ibumoso) ku munota wa 85 icyizere cy'intsinzi cyari gitangiye kuyoyoka
Depite Martin Ngoga uhagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba nawe yakurikiye uyu mukino
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Diane Gashumba, nawe yakurikiye uyu mukino
Mu mpera z'umukino, Umutoza wa Rayon Sports Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo wari ugifite icyizere cyo gutsinda ntiyifuzaga ko umupira urenga
Ku munota wa 89 Bashunga Abouba umunyezamu wa Rayon Sports yibazaga aho intsinzi iri buve
Umusifuzi wa kane Hakizimana Louis yongereyeho iminota itatu y'inyongera
Ku munoya wa kabiri w'inyongera nibwo Imanishimwe Emmanuel ''Mangwende" yashyiraga hasi Mugisha Gilbert winjiye mu kibuga asimbuye
Kapiteni wa APR FC Mugairaneza Jean Baptiste ''Migi'' niwe wabanje kwijujutira icyemezo cy'umusifuzi
Umusifuzi Ishimwe Claude yakomeje gutunga ukuboko mu rubuga rw'amahina yerekana ko ari ho umupira ugomba guterekwa hagaterwa penaliti
Ibyishimo byari byose kuri Iradukunda Eric ''Radu'' wari wavuye mu kibuga asimbuwe
Ndetse n'umunya-Ghana Donkor Prosper Kuka wari ugaruye icyizere cy'intsinzi
Abakinnyi ba APR FC bikozemo agatsiko mbere y'uko basatira umusifuzi wo ku ruhande
Ishimwe Claude akimara kubereka ko umusifuzi wo ku ruhande ari we wamanitse igitambaro niwe bahise basatira
Ishimwe Claude asobanurira Migi na bagenzi be uko ikosa ryatanzwe
Maze abasaba gusubira mu kibuga hagati hagaterwa penaliti
Myugariro wakinishijwe ibumoso bwa APR FC muri uyu mukino Michael Rusheshangoga yabwiraga umusifuzi agacyahwa na Kapiteni we Migi
Migi kimwe n'abandi bakinnyi ba APR FC ntibemeranywaga n'umusifuzi wo ku ruhande watanze penaliti ku munota wa kabiri w'inyongera
Myugariro wo hagati Buregeya Prince yahobeye umunyezamu Kimenyi Yves mbere y'uko penaliti iterwa amwereka ko ari yo makiriro rukumbi basigaranye
Kimenyi Yves yateye umugongo umupira agana mu izamu kurokora ikipe y'Ingabo z'igihugu
Umunya-Ghana, Michael Sarpong, yateye penaliiti neza maze Kimenyi Yves ajya mu ruhande rw'imbusane y'aho umupira wagiye
Byari ibyishimo kuri Sarpong wahise akuramo umupira
Intsinzi yabonetse ku munota ubanziriza uwa nyuma mu y'inyongera yishimiwe mu buryo budasanzwe
Umutoza wa Rayon Sports yishimiye intsinzi mu buryo budasanzwe
Bashunga Abouba yahise yishimana n'umutoza we Robertinho
Ibyishimo byabatembagaje hasi...
Uhereye ku bakinnyi ndetse n'umutoza wa APR FC bose bashyamiranye n'umusifuzi
Mbere y'uko Polisi ihagera Bonnie Mugabe ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA yaje gukiza umusifuzi Bwiriza Nonatie wasatirwaga na Nshimiyimana Imran wa APR FC
Imanishimwe Emmanuel ''Mangwende" yuka inabi umusifuzi wo ku ruhande Mutuyimana Dieudonné ari nawe watanze penaliti
Polisi yahageze nyuma y'akanya gato maze irinda abasifuzi
Kapiteni wa APR FC, Mugiraneza Jean Baptiste Migi, asaba Rusheshangoga gutuza
Yavuganye nawe akanya ari nabwo ubushyamirane bwagabanutse
Abapolisi barinze abasifuzi guhera mu kibuga kugera mu rwambariro
Ubushyamirane ntibwari mu kibuga gusa kuko n'abafana batangiye guterana amacupa na vuvuzela
Abapolisi baherekeje abasifuzi kuva mu kibuga kugera mu rwambariro
Umutoza wa Rayon Sports Robertinho yishimanye intsnzi n'abafana ba Giikundiro
Yabashimiye cyane uburyo bashyigikiye ikipe kugeza umukino urangiye
Imbere y'abafana ba APR FC hari ubutumwa yahatangiye
Gen. Mubarak Muganga afatanyije na Polisi y’Igihugu nibo bacubije ubushyamirane hagati y’abafana ba APR FC na Rayon Sports
Rutahizamu Sarpong wari umwami nyuma y'umukino abafana ba Rayon Sports bamurinze kwicwa n'izuba ryari ryahise maze bamutwikira umutaka
Abafana ba Rayon Sports bishimanye n'abakinnyi babo mbere y'umukino babakomera ''amashyi y'amareyo''
Bahise bamuterera ku bitugu
Sarpong yaciye mu rihumye abafana ba Rayon Sports bari bamugose maze yinjira mu rwambariro ubwo ibirori biba birahumuje

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza