00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amafoto: Stade Amahoro yiteguye kwakira Derby kuri uyu wa Gatandatu

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 6 December 2024 saa 09:12
Yasuwe :

Ikipe ya Rayon Sports irakirira APR FC kuri Stade Amahoro, mu mukino w’umunsi wa Gatatu wa Shampiyona wagizwe ikirarene, uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.

Amatike yo kwinjira muri uyu mukino yashize ku manywa yo kuri uyu wa Gatanu, aho ku nshuro ya mbere ikipe yo mu Rwanda igurishije amatike agashira habura amasaha arenga 24 ngo umukino ukinwe.

Ni umukino wagizwe ibirori, aho biteganyijwe ko Stade Amahoro izafungurwa saa Sita zo kuri uyu wa Gatandatu, maze abitabiriye bakaba basusurutwa n’abarimo DJ Brianne na DJ Crush mu gihe hari n’abahanzi bazitabira ibi birori bya ruhago.

Uretse ibi, Rayon Sports ikaba yanateganyije ibindi bikorwa birimo kurushanwa gutera za Penaliti no gutera amanota neza, ibintu byose bizasaba amajwi asohoka neza ari yo mpamvu yakoze n’igerageza ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu.

IGIHE yasuye iyi Stade mbere yo kwakira Derby y’imisozi igihumbi.

Muri Stade Amahoro, abakunzi ba APR FC bazaba bicaye guhera kuri uyu muryango basubira hejuru ku ruhande rw'iburyo
Byose byitaweho
Intebe zahanaguwe
Abakunzi ba Rayon Sports bo bazaba bicaye guhera kuri uyu muryango w'124 gusubira inyuma ibumoso ukagera kuri VIP
Amahoro aracyeye mbere yo kwakira Derby
Ibyuma bizamamarizwaho byose byateguwe
Ibizifashishwa mu gusohora amajwi byose byateguwe
Ibyapa byamamaza ni byo usanganirwa na byo winjiye kuri Stade
Buri kimwe kiri ku murongo
Perezida w'abafana ba Rayon Sports Claude Muhawenimana na we yari yaje kureba ikibuga mbere yo gukinirwaho
Faustin Mugenzi uzaba ari umwe mu bashyushyarugamba kuri uyu wa Gatandatu yari kumwe na Ngabo Roben umuvugizi wa Rayon Sports
Imyiteguro iraye isojwe kuri uyu wa Gatanu
Ikijyanye n'amajwi ngo kizaba cyakemutse
Rwanda Premier League na yo yari ihagarariwe kuri uyu wa Gatanu
MC Bryan azaba ari umwe mu bashyushyarugamba na we yari ahari
Icyo kunywa kizaba gihari muri Stade

Amafoto: Kasiro Claude


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .