Amafaranga yaduhaye twari tuyakeneye cyane! Ishimwe ry’abakinnyi b’Amavubi kuri Perezida Kagame

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 27 Gashyantare 2021 saa 11:31
Yasuwe :
0 0

Abakinnyi n’abatoza b’Ikipe y’Igihugu baricinya icyara nyuma gushyigikirwa na Perezida Paul Kagame wabageneye ishimwe bitewe n’uko bitwaye muri Shampiyona Nyafurika y’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020) iheruka kubera muri Cameroun.

Ikipe y’u Rwanda yageze muri ¼ cya CHAN 2020, yagenewe ishimwe na Perezida Kagame ubwo yayisuraga i Nyamata tariki ya 7 Gashyantare.

Abakinnyi, abatoza n’abandi bari bagize itsinda ry’Ikipe y’Igihugu babonye ishimwe bagenewe n’Umukuru w’Igihugu mu gihe kitageze ku cyumweru kimwe.

Hari abakiriye miliyoni 4,5 Frw, abandi babona miliyoni 3 Frw nk’uko byagenwe na Minisiteri ya Siporo. Aya mafaranga babonye aziyongeraho andi miliyoni 5 Frw cyangwa miliyoni 3 Frw bitewe n’icyiciro buri wese arimo, nk’agahimbazamusyi bemerewe nyuma yo kugera muri ¼.

Bamwe muri bo baganiriye na IGIHE, bavuze ko bishimiye gushyigikirwa n’Umukuru w’Igihugu ndetse bamushimira ko yabageneye ishimwe mu bihe bigoye bya COVID-19, aho bamwe muri bo amakipe yabo yahagaritse imishahara.

Umukinnyi umwe yagize ati “Byaradushimishije cyane. Icyadushimishije ni uko yatubaga hafi mu gihe twari muri CHAN aduha ubutumwa kuri buri mukino. Agahimbazamusyi yaduhaye karadufashije cyane bitewe n’ibihe turimo bya Coronavirus. Amafaranga twayabonye tuyakeneye cyane bitewe n’uko umupira w’amaguru wahagaze mu Rwanda."

“Naramushimiye cyane kuko yanatwemereye ko yagarutse muri Football, bizadufasha cyane gukora cyane kugira ngo tuzajye tumushimisha.”

Mugenzi we, na we waganiriye na IGIHE, yashimangiye ko ishimwe bahawe na Perezida Kagame hari kinini rizabafasha mu buzima bwabo mu bijyanye no kwiteza imbere.

Ati “Njye byaranshimishije cyane, nkimara kuyabona nahise nandika mushimira. Ni amafaranga azadufasha cyane kuko hari igihe umuntu aba afite gahunda yo kubaka, yaduhaye ubufasha bukomeye kandi twarabyishimiye, ni umubyeyi.”

Umwe mu batoza bari mu Amavubi yakinnye CHAN 2020, yavuze ko ari iby’agaciro gushyigikirwa na Perezida Kagame kandi bizazamura urwego rw’ishyaka abakinira amakipe y’Igihugu bagira.

Ati “Kiriya ni ikintu gikomeye Perezida yadukoreye kuko tuzahora tubizirikana. Bizadufasha guharanira kwitanga buri gihe no gukora cyane kandi n’abandi bose bazajya bahagararira igihugu bazajya bakora cyane bashaka gushimirwa n’Umukuru w’Igihugu.”

Ubwo Perezida Kagame yaganiraga n’abakinnye CHAN 2020, yabasabye kuzakoresha neza ishimwe bahawe n’igihugu n’uduhimbazamusyi bakuye muri iryo rushanwa, bakibuka kwizigama, aho kuyanywera ngo ashire.

Ati “N’ibyo bihembo bari bubahe twongereyeho, n’ibyo babahaye mbere, murakuze mujye mwizigama, mukore ibintu bibafitiye inyungu aho kujya kuyanywera mu kabari ngo arare ashize.”

Kimwe mu byatumye Perezida Kagame ashimira Amavubi yakinnye CHAN 2020 ni uko yitwaye neza mu mikino yakinnye kugeza asezerewe na Guinea mu mukino wavuzwemo imisifurire mibi, nyamara yariteguye mu buryo bugoye kubera icyorezo cya COVID-19.

Perezida Kagame yavuze ko hari ishimwe Leta yageneye Ikipe y'Igihugu bitewe n'uko yitwaye neza muri Cameroun bigendanye n'uburyo yagiyemo / Ifoto: Village Urugwiro
Perezida Kagame yifotozanya n'abatoza b'Amavubi n'abandi babafasha / Ifoto: Village Urugwiro
Perezida Kagame yifotozanya n'abakinnyi b'Amavubi ubwo yabasuraga i Nyamata / Ifoto: Village Urugwiro
Ikipe y'Igihugu yari igizwe n'abakinnyi 30, abatoza n'ababafasha basaga 18 / Ifoto: Village Urugwiro
Amavubi yagarukiye muri 1/4 cya CHAN 2020 nyuma yo gusezererwa na Guinea/ Ifoto: CAF

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .