Ushinzwe amakipe y’igihugu, Vedaste Ngendahayo, yatangaje ko impamvu yo kutitabira ari uko abana bari bahamagawe, byahuriranye n’uko bagiye gukora ibizamini birangira badahawe uruhushya.
Iyi ngingo benshi ntibayakiriye neza, kuko amatariki y’ibizimani yari azwi n’iyi mikino hashize umwaka bizwi ko u Rwanda ruzayitabira nk’uko rwanabimenyesheje ubuyobozi bwa CECAFA.
Ikibazo cyo kubeshya imyaka cyaba ariyo ntandaro?
IGIHE ifite amakuru ko Ferwafa binyuze muri Diregiteri Tekinike, bakusanyije abana barenga 60 ngo bakurwemo abazahamagarwa mu mikino ya CECAFA gusa nyuma y’isuzuma ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA) no kunyuzwa muri MRI, hasigara 22 bonyine.
Aba bongewemo abandi batatu baturutse hanze aho bagombaga gutoranywamo 20 ba nyuma bazitabira imikino ya CECAFA y’abatarengeje imyaka 17 izabera muri Uganda hagati y’amatariki ya 14 na 28 Ukuboza 2024.
Amakuru IGIHE ifite ni uko mu makipe menshi atoza abana mu Rwanda, harimo n’ayo leta yashoyemo amafaranga, abana benshi batafashwe kubera ikibazo cy’imyaka.
Minisiteri yaba yarabuze amafaranga ikitwaza ikibazo cy’imyaka?
Hari andi makuru avuga ko ubwo abana 25 bari bamaze kuboneka, Ferwafa yabwiye Minisports ko bategura umwiherero utegura iyi mikino gusa Minisiteri iza kuvuga ko nta mafaranga ahari.
Bivugwa ko uretse ibi, Minisiteri yagize impungenge ko abana basigaye bashobora kuba badafitte ubushobozi nk’ubw’abasezerewe gusa.
Ferwafa nyuma yo kudahabwa amafaranga na Minisiteri, yatangaje ko itatanga andi mafaranga ngo ijyane aba bakinnyi muri Uganda, dore ko amakuru avuga ko kuri ubu Minisports ifitiye Ferwafa umwenda urenga Miliyari 2,7 Frw, aho iri shyirahamwe rivuga ko nta yandi mafaranga rifite.
Tombola y’uko amakipe azahura mu mikino ya CECAFA U 17 yakozwe kuri uyu wa Kane aho Uganda, Ethiopia, Tanzania n’u Burundi byagiye mu itsinda A mu gihe Somalia, Sudani y’epfo, Sudani na Kenya biri mu itsinda B.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!