Ally Bizimungu mu batoza bari mu biganiro na KMC ikinamo Migi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 11 Mutarama 2020 saa 03:22
Yasuwe :
0 0

Bizimungu Ally watoje amakipe atandukanye hano mu Rwanda ari mu bahataniye akazi ko gutoza KMC FC yo muri Tanzania, ikinamo Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’.

Kinondoni Municipal Council Football Club yo mu Mujyi wa Dar es Salaam imaze iminsi nta mutoza mukuru ifite nyuma yo gutandukana na Jackson Mayanja.

Aganira na IGIHE, Bizimungu Ally yemeje amakuru avuga ko yagiranye ibiganiro n’iyi kipe iri ku mwanya wa 17 mu makipe 20 agize shampiyona ya Tanzania, aho ifite amanota 16 mu mikino 15 imaze gukina.

Ati "Nibyo twaravuganye kuko barampamagaye bansaba CV yanjye ariko ndategereje ngo ndebe icyemezo bazafata, kuko hari abatoza benshi bashaka iyi kipe kuko ni ikipe ifite amikoro no gukorera kuri gahunda.’’

Bizimungu Ally amaze imyaka ibiri atoza muri Tanzania, kuva mu 2017 ubwo yerekezaga muri Mwadui FC yo mu cyiciro cya mbere mu gihe mu minsi ishize yabarizwaga muri Zanzibar, aho yafashaga ikipe ya Malindi FC gukora ijonjora ry’abakinnyi ishaka kugura.

Uyu mugabo ni umwe mu batoza b’Abanyarwanda bakomeye dore ko amaze gutoza amakipe atandatu mu Rwanda, harimo Kiyovu Sports yatoje inshuro eshatu, Mukura Victory Sports yatoje imyaka ibiri, Rayon Sports na ATRACO FC imyaka ibiri.

Yatoje kandi AS Muhanga na Bugesera FC yabereye umutoza nyuma yo kuva muri Kiyovu Sports.

Undi mutoza uvugwa muri iyi kipe ni Umurundi Okoko Godefroid kuri ubu wungirije muri Namungo FC yo muri Tanzania, wanatoje amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Amagaju FC, Musanze FC, Mukura Victory Sports, Gicumbi FC na Espoir FC.

Bizimungu Ally watoje amakipe atandukanye mu Rwanda ari mu bahataniye gutoza KMC FC yo muri Tanzania
KMC FC ikinamo Mugiraneza Jean Baptiste 'Migi' (wa kabiri uturutse ibumoso)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza