Minisiteri y’Ubuzima muri Algérie yatangaje aya makuru, yavuze kandi ko abarenga 10 bakomeretse ubwo igice cyo hejuru gitangira abafana muri stade cyagwaga kubera abishimiraga gutwara igikombe.
Itangazamakuru ryo muri icyo gihugu ryavuze ko abafana bari hejuru bahise bahanuka bagwa mu gice cyo hasi cya Stade du 5 Juillet.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu barenga 70 ari bo bajyanywe mu bitaro bitatu, yongeraho ko abenshi muri bo bamaze gusezererwa.
Ni mu gihe abakinnyi n’abayobozi ba MC Alger bagiye ku bitaro gutanga amaraso ku nkomere nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters).
Stade yari yuzuye abafana ba MC Alger bashakaga kongera kubona ikipe yabo yisubiza igikombe cya shampiyona yaherukaga mu mwaka w’imikino ushize.
Nubwo byari birori mu gihe cy’umukino, gutanga igikombe byahise bisubikwa kubera ibyabaye muri stade.
Perezida wa Algérie, Abdelmadjid Tebboune, yihanganishije abagize ibyago, anifuriza abakomeretse gukira vuba.
Uyu mukino wasize MC Alger itwaye Shampiyona ya Algérie ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, warangiye inganyije na NC Magra ubusa ku busa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!