Amakipe y’ibihugu muri Afurika yatangiye gutekereza uko azitwara mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026. Ibyo niko bimeze ku makipe yo mu Itsinda C ririmo u Rwanda, Nigeria, Afurika y’Epfo, Benin, Lesotho, na Zimbabwe.
U Rwanda na Afurika y’Epfo ni byo kugeza biyoboye iri tsinda, gusa Nigeria niyo ihabwa amahirwe mu gihe yaba itsinze iyi mikino.
Mu kiganiro Iwobi ukinira Fulham yagiranye na BBC yagaragaje ko ubu ikipe y’igihugu ya Nigeria, ifite ubushobozi bwo gutsinda uwo ari we wese bahanganiye itike y’Igikombe cy’Isi.
Ati “Ni urugamba tugomba kurwana. Nta rwitwazo tuzaba dufite kuko mu by’ukuri tugomba kwerekana urwego rwacu. Icyo umutoza yakora cyose, biradusaba gutanga imbaraga zacu 100%. Turakomeye, twese dukina muri shampiyona zikomeye i Burayi. Uko byagenda kose tugomba kubona itike.”
Nigeria yari yizewe nk’ikipe ikomeye yauze itike yo gukina Igikome cy’Isi giheruka kuba mu 2022, ikaba iri gukora ibishoboka byose ngo izabone itike y’ikindi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexico na Canada.
Kugeza ubu Itsinda C riyobowe n’u Rwanda, Afurika y’Epfo na Benin binganya amanota arindwi, Amavubi akayobora kuko azigamye ibitego kurusha byinshi. Lesotho ya kane ifite atanu, Nigeria ya gatanu igite atatu, mu gihe Zimbabwe ya gatandatu ifite abiri.
Nigeria izahura n’u Rwanda tariki ya 19 Werurwe 2025, ukaba ari umukino uzabera kuri Stade Amahoro aho biheruka kunganyiriza 0-0, mbere y’uko Amavubi atsindira Nigeria iwayo ibitego 2-1 mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!