Uyu muyobozi yabigarutseho mu kiganiro Kick Off gitambuka kuri Televiziyo Rwanda cyo ku wa Gatandatu, tariki ya 23 Ugushyingo 2024.
Uretse kuba Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda ni umukunzi w’imikino cyane by’umwihariko umupira w’amaguru, aho yashinze n’irerero yise ’Tsinda Batsinde’ rifite n’ikipe mu Cyiciro cya Kabiri.
Uyu mugabo yamenyekanye cyane mu gukora indirimbo z’amakipe atandukanye, aho iyamamaye cyane ari tsinda batsinda yakoreye Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.
Avuga ko ari indirimbo yakoze ku ntego ndetse atayifata nk’iye kubera ko iza mu za mbere zakorewe Ikipe y’Igihugu.
Ati “Nkubwije ukuri iriya ndirimbo ntabwo ikiri iyanjye, yabaye iy’Amavubi, iy’Abanyarwanda, ni uko mbifata. Kuyumva ni byiza birashimisha kandi buriya nayikoze ari intego. Imyaka ibaye 20 isohotse abana b’ubu barayikunda ndetse n’iyo babonye ari njye wayikoze baratangara cyane.”
Yakomeje avuga ko iyi ndirimbo ubwo yasohokaga yanifashishijwe mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu 2003.
Ati “Mu matora ya mbere iriya ndirimbo yarakoze, abantu bataratangira gukora izijyanye n’amatora. Buriya nari nayise ishema ry’u Rwanda nyijyanye kuri Radio Rwanda izina bararihindura.”
Uretse iyi ndirimbo y’Ikipe y’Igihugu, Mukuralinda yakoze izindi zakunzwe cyane nk’iya Rayon Sports, APR FC, Mukura VS ndetse na Kiyovu Sports.
Icyakora avuga ko iyo yumva ari nziza kurusha izindi ari iya Kiyovu Sports cyane ko ari nayo afana.
Ati “Uretse n’ibyo gufana indirimbo ya Kiyovu Sports niyo nziza. Iya Mukura nayikoze yujuje imyaka 50 ishinzwe. Rayon Sports yo ni ikipe ikunzwe mu gihugu ntabwo byari bigoranye.”
Mukuralinda yagaragaje ko izi ndirimbo azifiteho urwibutso kuko bazicuranze mu bukwe bwe.
Ati “Mu bukwe bwanjye twageze hagati, uvanga imiziki ashyiramo iya Kiyovu kuko ari yo mfana maze harashya (harashyuha cyane). Yahise akurikizamo iya Rayon Sports ubundi harakonkoga, bariya bantu ntabwo umenya aho bavuye (Aba-Rayon) niyo waba uri muri Australia.”
Abajijwe uko yiyumva iyo abona yarakoze indirimbo eshanu zikomeye benshi bahamya ko ziri mu ziyoboye izindi, ati “Ntabwo mbitindaho kuko ntiwabyiratana ahubwo ushima Imana yaguhaye impano. Kuba njya kuri stade ukumva bakina indirimbo zawe nta kirenze icyo. Mba numva bishimishije cyane.”
Nk’umufana wa Kiyovu Sports, Mukuralinda avuga ko ihangana rya APR FC na Rayon Sports ry’ubu ryahoze ari Kiyovu na Murera.
Mukuralinda avuga ko urukundo rwe rw’umupira w’amaguru ari urwa kera kuko yawukinnye mu mashuri ndetse yanyuzagamo akaba umutoza n’umusifuzi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!