00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Al Nassr yashyizeho itariki yo gusinyisha Cristiano Ronaldo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Ukuboza 2022 saa 08:15
Yasuwe :

Cristiano Ronaldo ashobora gusinyira Al Nassr mbere y’uko uyu mwaka wa 2022 urangira ndetse uyu mukinnyi ari kubarizwa i Dubai mu gihe byitezwe ko azerekeza muri Arabie Saoudite.

Ronaldo yamaze gutera umugongo ibyerekeye Igikombe cy’Isi atahiriwemo ndetse yasoje gahunda yo kwitoreza ku kibuga Valdebebas i Madrid.

Mu Mujyi wa Riyadh muri Arabie Saoudite, baramutegereje kugira ngo ashyire umukono ku masezerano yo gukinira Al Nassr kugeza muri Kamena 2025.

Ibiganiro byatangiye akiva muri Manchester United ndetse Igikombe cy’Isi cyabahaye umwanya wo kuganira birenzeho.

Ikinyamakuru MARCA cyo muri Espagne cyatangaje ko Ronaldo ategerejweho gusinyira Al Nassr muri uyu mwaka wa 2022.

Iyi kipe yo muri Arabie Saoudite ni yo iheruka kwegukana igikombe cya shampiyona yaho. Itozwa n’Umufaransa Rudi Garcia ndetse Umunya-Espagne Álvaro González ni umwe mu bayikinira.

Marca ivuga ko Ronaldo azasinya imyaka ibiri n’igice akajya yishyurwa agera kuri miliyoni 200€ ku mwaka arimo umushahara n’amafaranga yo kwamamaza.

Kwerekeza muri Arabie Saoudite kwa Cristiano Ronaldo bifatwa nk’aho yaba asinyishijwe n’igihugu muri gahunda yaba ari iyo kukimenyekanisha ku ikarita ya ruhago dore ko cyifuza kwakira Igikombe cy’Isi cya 2030.

Iki gihugu kimaze iminsi cyakira amarushanwa akomeye arimo ‘Super Coupe’ ya Espagne, Formula 1, Golf, amasiganwa y’amafarashi n’ayandi yo ku rwego rwo hejuru.

Cristiano Ronaldo nta kipe afite nyuma yo gutandukana na Manchester United

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .