Mu mpera z’imikino ibanza ya Shampiyona ni bwo amakipe menshi yifuje uyu mukinnyi. Mu yamurambagije harimo Rayon Sports FC, Kiyovu Sports ndetse na AS Kigali.
Umuyobozi wa Kiyovu Sports Ltd ari na yo ibarizwamo Kiyovu Sports Company, Mvukiyehe Juvénal, we yavuze ko iri soko ry’igura n’igurisha ryo muri Mutarama 2023, Kiyovu Sports izongeramo abakinnyi babiri, ashimangira ko iyi kipe yifuza Djibrine Akuki wa Mukura VS.
Mu gihe barimo bisuganya banakemura ibibazo biri mu ikipe, uyu Munya-Nigeria yahise ahindukira ajya kwiganirira na AS Kigali. Mu bigaragara ntabwo ibiganiro byigeze bigenda nabi, kuko uyu musore w’imyaka 22 yatangiye gukorana na bagenzi be ba AS Kigali imyitozo.
Djibrine yari asigaranye amezi atandatu mu masezerano ye na Mukura VS, azwiho gukina akura imipira inyuma ayishyira ba rutahizamu ndetse akananyuzamo agatsinda ibitego. Yarambagijwe n’iyi kipe yo mu Mujyi wa Kigali nk’uzasimbura Niyonzima Haruna babisikanye ajya muri Al Ta’awon SC yo muri Libya.
Uyu Munya-Cameroun yasinyishijwe na AS Kigali yari ihagarariwe na Perezida wayo, Shema Fabrice, kuri uyu wa Kane, tariki ya 19 Mutarama 2023, ahabwa amasezerano y’imyaka ibiri iri imbere.
Amakuru agera kuri IGIHE aremeza ko uyu mukinnyi yatanzweho miliyoni 16 Frw kugira ngo asohoke muri Mukura VS.
Amafoto: Mu mwambaro mushya wa AS Kigali, Aboubakar Djibrine Akuki wakiniraga Mukura Victory Sports yerekanywe nk’umukinnyi mushya w’iyi Kipe y’Abanyamujyi mu myaka ibiri iri imbere. pic.twitter.com/7DvLq4KkGS
— IGIHE Sports (@IGIHESports) January 19, 2023
AS Kigali yasubukuye imyitozo ku wa Gatatu, tariki ya 4 Mutarama, yitegura imikino yo kwishyura ya Shampiyona iteganyijwe gutangira ku wa 20 Mutarama 2023.
AS Kigali yasoje imikino ibanza iri ku mwanya wa mbere aho inganya amanota 30 na Kiyovu Sports. Izasubukura ikina na Marines FC mu mukino uzabera kuri Stade ya Bugesera ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Mutarama 2023.
AS Kigali yaguze rutahizamu Aboubakar Djibrine Akuki wakiniraga Mukura Victory Sports. Yahise atangira imyitozo aho yakoranye na bagenzi be ku wa Kane tariki 19 Mutarama 2023 kuri Stade ya Kicukiro. pic.twitter.com/Q0XHhsMTRN
— IGIHE Sports (@IGIHESports) January 19, 2023





Amafoto: AS Kigali
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!