Etincelles FC imaze igihe ivugwamo ibibazo by’amikoro make, ndetse muri uyu mwaka w’imikino abakinnyi bigeze guhagarika imyitozo kubera kudahembwa.
Iyi kipe isanzwe ifashwa n’Akarere ka Rubavu kayigenera arenga miliyoni 120 Frw buri mwaka, nubwo ubuyobozi bwayo buvuga ko adahagije kuko bukenera agera muri miliyoni 350 Frw.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko Akarere ka Rubavu kamaze kwandikira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) gasaba ko abayobozi ba Etincelles FC bakurikiranwa ku ikoreshwa nabi no kunyereza amafaranga kagenera iyi kipe.
Kuva ku mugoroba wo ku wa Mbere, IGIHE yagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu kuri iki kibazo, ariko Umuyobozi w’Akarere, Mulindwa Prosper, ntiyitaba telefoni ndetse ntiyasubije ubutumwa bugufi twamwandikiye.
Ni mu gihe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu, Ruhamyambuga Olivier, na we atigeze avugisha IGIHE mu nshuro zose twagerageje akaduha impamvu zitandukanye.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE ko "ikirego cyakiriwe tariki ya 16 Ukuboza, kigiye gusesengurwa."
Amakuru avuga ko amafaranga Akarere ka Rubavu gashinja abayobozi ba Etincelles FC gukoresha nabi afite aho ahuriye n’ayaguzwe abakinnyi b’abanyamahanga.
Nyuma y’imikino 13 imaze gukinwa muri Shampiyona, Etincelles FC iri ku mwanya wa 14 n’amanota 12, irusha amanota abiri Kiyovu Sports ya nyuma.
Ibyo Akarere ka Rubavu kandikiye RIB
Ibaruwa igira iti "Nshingive ku masezerano y’ubufatanye Akarere kagiranye na Etincelles F.C ku wa 07/03/2023 aho mu ngingo yayo ya kane (4) havuga ko inkunga y’ Akarere ishobora gukoreshwa mu kugura abakinnyi, ariko ntibyemewe kuyikoresha hagurwa abakinnyi b’abanyamahanga. lbi abayobozi ba Etincelles F.C bakaba barabirenzeho bagasohora amafaranga miliyoni eshatu z’amanyarwanda (3.000.000 frw) zaguzwe umukinnyi w’umunyamahanga kandi batabyemerewe;
Nshingiye kuri raporo ya Auditeur General y’umwaka wa 2023 ku rupapuro rwayo rwa 39-40 aho yagaragaje ko Etincelles F.C yakoze amakosa ikanyuranya n’amasezerano yagiranye n’Akarere ko amafaranga azagurwa abakinnyi b’Abanyarwanda, bakabirengaho bakagura umukinnyi w’umunyamahanga kandi ntawabibahereye uburenganzira, bakica amasezerano bagiranye n’ Akarere nkana;
Nshingiye kandi ku ibaruwa N°1443/03/03/GG/24 yo kuwa 12/11/2024 nandikiye Perezida wa Etincelles F.C musaba kugarura kuri konti y’ Akarere N°1000018429 iri muri BNR yitwa District de Rubavu amafaranga angana na miliyoni eshatu z’amanyarwanda yakoresheje mu buryo butateganijwe bitarenze tariki ya 30/11/2024 akaba ntacyo yabikozeho.
Mbandikiye mbasaba ko mwadufasha kugaruza umutungo wa Leta wakoreshejwe mu buryo bunyuranyije n’amasezerano Etincelles F.C yagiranye n’Akarere."
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!