00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akarere ka Huye kongereye amafaranga kagenera Mukura VS

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 29 July 2022 saa 08:25
Yasuwe :

Mu rwego rwo guteza imbere Ikipe y’Umupira w’Amaguru ya Mukuru VS, ubuyobozi bw’Akarere ka Huye butangaza ko bwongereye amafaranga buyigenera buri mwaka kandi hazakomeza gukorwa ibishoboka byose mu gukukumira ibibazo yahura nabyo.

Iyo kipe yo mu Karere ka Huye yakunze guhura n’ibibazo birimo amikoro make ku buryo rimwe na rimwe yakerezaga imishahara y’abakinnyi cyangwa ikabahemba nabi.

Kuri ubu bimwe mu bibazo ifite harimo icy’ideni ifitiye Umufaransa Djilali Bahloul wahoze ari umutoza mukuru wayo kuko bananiranwe akagenda.

Iryo deni ryatumye ihanishwa kutemererwa kugura abakinnyi hanze y’igihugu kandi ibwirwa ko nitinda kwishyura ishobora guhanishwa gusubizwa mu cyiciro cya kabiri.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko bagerageza gukora ibishoboka byose kugira ngo Mukura VS itere imbere kandi itange ibishimo ku baturage.

Ati “Mukura ni ikipe dukunda kandi dushyigikiye kandi ubuyobozi bw’akarere bugerageza gukora ibishoboka byose kugira ngo itange ibyishimo ku baturage.”

Yagaragaje ko Inama Njyanama y’Akarere ka Huye hari byinshi yigomwa mu ngengo y’imari kugira ngo siporo ishyigikirwe.

Sebutege yavuze ko bagirana ibiganiro kenshi n’abayobozi b’ikipe ya Mukura VS harebwa uko yakomeza gutezwa imbere kandi buri mwaka barebera hamwe uko bakongera ubushobozi bayigenera.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/23 Mukura VS yagenwe ingengo y’imari ya miliyoni 170 Frw ivuye kuri miliyoni 120 Frw yari isanzwe ihabwa.

Ati “Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari Inama Njyanama yemeye ko mu bushobozi buzaboneka, miliyoni 170 z’amafaranga y’u Rwanda zagenewe ikipe ya Mukura VS.”

Yavuze ko bazakomeza no gushyira imbaraga mu kuzamura impano z’abakiri bato mu mupira w’amaguru kuko bigaragara ko Abanyarwanda bashoboye umupira ahubwo ikibuze akaba ari ukuwutegura neza.

Mu gutegura bazibanda no ku baherekeza abana bafite impano mu mupira w’amaguru.

Ati “Nk’ejobundi mu biganiro twagiranye na Mukura VS yakoresheje amarushanya y’amakipe y’abana bato ari hano ku buryo byatweretse ko twabona n’abakinnyi bitari ngombwa ko iteka abakinnyi baduha ibyishimo cyangwa badukemurira ibibazo baba ari abaturutse hanze.”

Yavuze ko Mukura VS izakomeza kwitabwaho ariko by’umwihariko hagashakwa n’ubushobozi bujya mu bana hagamijwe gutegura.

Ati “Mu mwaka umwe, ibiri cyangwa itatu dushobora kugira umusaruro wagira icyo utanga mu ikipe ya Mukura n’andi makipe no mu ikipe y’igihugu.”

Sebutege yavuze ko muri Mukura VS hari ibibazo byinshi ariko bari mu nzira yo kubikemura ku bufatanye bw’akarere n’ubuyobozi bw’ikipe ndetse n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

Yasabye abikorera gushora imari muri siporo by’umwihariko mu Ikipe ya Mukura VS kuko iyo yatsinze igatanga ibyishimo nabo babyungukiramo bagacuruza neza.

Ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura VS nabwo yabusabye gukoresha neza ubushobozi buke buhari kandi bukagera no ku bakinnyi bukabatera umurava.

Yavuze ko kuba Stade ya Huye yaravuguruwe ishyirwa ku rwego mpuzamahanga, na Mukura VS ikwiye kuzamuka ku buryo abaturage b’ingeri zinyuranye bayibonamo.

Yijeje ko mu minsi ya vuba hazaba ibiganiro bizahuza ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura VS n’Inama Njyanama hagamijwe gushaka ibisubizo by’ibibazo bihari.

Mukura VS yatangiye imyitozo yo kwitegura shampiyona ku itariki 25 Nyakanga kuko biteganyijwe ko izatangira tariki ya 19 Kanama 2022.

Mukura VS ni ikipe yo mu karere ka Huye yongerewe inkunga ihabwa n'akarere
Meya w'Akarere ka Huye, Ange Sebutege avuga ko bifuza Mukura VS itanga ibyishimo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .