Akarere ka Huye kazajya gahemba abakinnyi n’abatoza ba Mukura VS

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 Gicurasi 2020 saa 10:51
Yasuwe :
0 0

Guhera mu mwaka utaha w’imikino, abakinnyi n’abatoza ba Mukura Victory Sports bashobora gutangira guhembwa n’Akarere ka Huye nyuma y’uko iyi kipe imaze iminsi ivugwamo ikibazo cy’amikoro.

Mu ngengo y’imari y’uyu mwaka, Akarere ka Huye kari kageneye Mukura Victory Sports miliyoni 90 Frw, nyuma yo kuyivugurura haboneka izindi miliyoni 10 Frw, ziba miliyoni 100 Frw bitewe n’uko yitabiriye amarushanwa arimo CECAFA Kagame Cup atari yateganyijwe mbere.

Aka Karere kagenera kandi Mukura ikibuga cya Stade Huye ikoresha mu myitozo no ku mikino, ntacyo yishyuye.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko batekereza kuzajya bahemba abakinnyi n’abatoza ba Mukura Victory Sports guhera mu mwaka utaha w’imikino wa 2020/21, aho umwanzuro wa nyuma uzafatirwa mu nama y’Inteko Rusange.

Ati “Komite y’ikipe iri mu bategura gahunda ihamye. Guhemba abakinnyi n’umutoza byaba ari byiza, turizera ko komite izabitegura neza kuko ni igitekerezo cyiza gishobora gutuma abakinnyi babaho nta bibazo bafite. Ni igitekerezo cyiza, nanjye nagishyigikira, igisagaye ni uko binozwa mu Nteko Rusange nihamara gutorwa ingenga y’imari.”

Meya Sebutege avuga ko nubwo Nizeyimana Olivier wayobora Mukura Victory Sports ndetse akayifasha cyane mu buryo bw’amikoro, yeguye, bazakomeza gushyikigikira iyi kipe kuko ifite aho ihuriye n’ubuzima bw’Akarere ka Huye.

Ati “Natwe twakiriye ubwegure bw’uwari Umuyobozi w’ikipe kandi twese tumushimira ibyo yakoze no kuba yariyemeje gukomeza kuyishyigikira aho bishoboka. Twiyemeje ko tuzakomeza kuyibaha hafi, kuyifasha no kuyitera inkunga mu buryo bushoboka bwose dufatanyije n’ubuyobozi bwayo kugira ngo turebe ko bava mu kibazo cy’amikoro kandi twizera ko kizarangira.”

“Twifuza kugira uruhare mu iterambere ry’ikipe y’amateka, ifite aho ihuriye n’ubuzima bw’Akarere ka Huye, nayo igakomeza gutanga ibyishimo.”

Yasabye abakunzi ba Mukura Victory Sports n’abatuye Akarere ka Huye muri rusange kongera kuboneka ku kibuga ari benshi, bagashyikira iyi kipe nk’uko babikoze mu mwaka ushize w’imikino ubwo yitwaraga neza mu marushanwa Nyafurika yagiyemo nyuma yo kwegukana Igikombe cy’Amahoro cya 2018.

Binyuze mu bufatanye u Rwanda ifitanye na Paris Saint-Germain, iyi kipe yo mu Bufaransa izubaka ishuri ry’umupira w’amaguru mu Karere ka Huye, aho Meya Sebutege asanga bizafasha Mukura kubona abakinnyi beza kandi bakiri bato.

Guhera mu mwaka utaha w'imikino, abakinnyi ba Mukura VS bashobora gutangira guhembwa n'Akarere ka Huye
Meya w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange avuga ko bazakomeza gufasha Mukura VS nk'ikipe ifite aho ihuriye n'ubuzima bw'ako Karere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .