Ahubatswe Gare nshya ya Rubavu ni ahigeze gukoreshwa nka gare muri 2012 ariko iza kuhakurwa ijyanwa ku mupaka muto uzwi nka Petite Barrière aho Rubavu ihanira imbibe na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Kuri ubu gare nshya yuzuye i Nyakabungo ifite ubushobozi bwo kwakira imodoka 120 nini ziparitsemo icyarimwe. Yatangiye kubakwa nyuma y’amasezerano yo mu 2020, hagati y’ubuyobozi bwa Jali Investment Ltd n’Akarere ka Rubavu.
Icyiciro cya mbere cya Gare ya Rubavu cyamaze kuzura ndetse cyatangiye gukoreshwa. Biteganyijwe ko icya kabiri na cyo kizaba cyarangiye umwaka utaha. IGIHE yamenye ko kubaka ibyiciro bibiri izarangira itwaye abarirwa muri miliyari 7Frw.
Ni gare yubatse ifite ahantu hisanzuye abategereje imodoka bicara, amaduka akorerwamo ubucuruzi bw’ibyo kurya no kunywa n’ibindi bikenerwa n’abagenzi, ahantu ugize uburwayi butunguranye ashobora gushyirwa kugira ngo abanze yitabweho ahabwe ubutabazi bw’ibanze, ahakorera inzego za Polisi na RIB, ubwiherero bugezweho n’ibindi by’ibanze.
Abaturage bagaragaza ko ibikorwaremezo nk’ibi biba bije kubafasha mu guhindura isura y’Umujyi wa Rubavu no kuborohereza mu gukora ingendo kuko ari gare izajya yakira imodoka nyinshi.
Umuturage wo mu Murenge wa Gisenyi waganiriye na IGIHE yagize ati “Buriya ni iterambere, bizanadufasha kuko no kujya hariya hirya hari kure none hano bayitwegereje, bizatworohera. Uko ari hagari n’imodoka zizajya ziyongera zibe nyinshi.”
Umushoferi Kiziho Hakizimana yashimiye Umukuru w’Igihugu uba waratekereje abaturage b’i Rubavu akabubakira ibikorwaremezo bigezweho bibafasha kugira ngo bakore biteze imbere.

























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!