Akagozi kacitse! Da Silva yatsinze igitego cya mbere muri Rayon Sports nyuma y’iminsi 150

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Gicurasi 2019 saa 04:38
Yasuwe :
0 0

Kuba Rutahizamu yamara mu ikipe amezi atanu atarwaye, akina, ariko ataratsinda igitego, iteka bihora ari inkuru. Jonathan Rafael da Silva yari amaze iminsi 151 muri Rayon Sports ariko atarabasha kubona inshundura z’izamu.

Uyu mugabo yageze mu Rwanda ku ya Mbere Ukuboza 2018 yitezweho kuba igisubizo mu busatirizi bwa Rayon Sports gusa ntiyigeze ahirwa mu mikino yose yakinnye.

Ku wa Gatanu tariki 7 Ukuboza 2018 uyu rutahizamu Rayon Sports yavanye muri Sousa Esporte Clube yo muri Brésil yabonye ibyangombwa bitangwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka rwemerera abanyamahanga gukorera mu Rwanda.

Nyuma y’iminsi itanu, FERWAFA yamuhaye icyangombwa kimwemerera gukina shampiyona y’u Rwanda.

Kuva ubwo ntiyigeze ahirwa mu mikino yose yakiniye iyi kipe kuko yananiwe kureba mu izamu. Hari hashize iminsi 151 atangiye gukina ariko ataratsinda igitego muri iyi kipe.

Kuri uyu wa Gatandatu mu mukino ikipe ye yahuyemo na Amagaju FC i Nyagisenyi, yabonye inshundura z’izamu ubwo yacikaga ba myugariro b’Amagaju ari kumwe na Manishimwe Djabel, asigarana n’umunyezamu ubundi ashyira umupira mu rushundura.

Muri Mutarama, Rayon Sports yari yafashe umwanzuro wo gutandukana n’uyu rutahizamu ariko iza kwisubiraho nyuma y’iminsi ibiri.

Uyu mukinnyi bivugwa ko ahembwa 1500$.

Da Silva ubwo yanyuraga kuri myugariro w'Amagaju FC agatsinda igitego
Yateye ishoti umuzamu Twagirimana Pacifique ananirwa kuwukuramo
Ni ubwa mbere uyu musore atsinze igitego kuva yagera muri Rayon Sports
Abakinnyi bagenzi be bamuteruye bamushyira mu bicu

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza