00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Aho gukubita umuntu nasezera neza - Haruna yemeje ko 2022 itazamusiga mu Amavubi

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 24 January 2022 saa 06:25
Yasuwe :

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, Haruna Niyonzima, yatangaje ko ateganya gusezera mu Amavubi muri uyu mwaka wa 2022 ndetse yifuzaga kugenda neza atanduranyije ngo agire uwo arwana na we.

Haruna usanzwe ukinira AS Kigali, yatangiye gukinira u Rwanda ubwo rwahuraga na Somalia muri CECAFA ku wa 27 Ugushyingo 2006.

Ubwo yari mu kiganiro Sunday Choice cya Isibo TV ku Cyumweru, Niyonzima yavuze ko ari gutegura uburyo azasezera mu Ikipe y’Igihugu ndetse ashimangira ko uyu mwaka wa 2022 ari wo wa nyuma.

Ati “Ntabwo nasezeyemo kuko njye ntabwo ndi umukinnyi wo gusezera mu Amavubi ngo Abanyarwanda ntibabimenye, ariko biri mu nzira. Nzasezera mu buryo buzwi kandi abantu bose bazabyishimira. Hari uburyo ndi kubitegura.”

Aha ni ho umunyamakuru yamubajije ati “uyu mwaka”? Haruna yasubije ati “Cyane.”

Kapiteni w’Amavubi yongeyeho ko “Igihe cyose uzakora ikintu abantu ntibakishimire, byaba byiza kukivamo.”

Yakomeje agira ati “Nubwo bavuga ko ntacyo twagejeje ku Amavubi kuko tutayajyanye mu Gikombe cya Afurika cyangwa ahandi, hari ibyo twishimira twakoze kandi dutewe ishema na byo. Aho kugira ngo ejo nzasohoke mu kibuga nkubite umuntu box (igipfunsi), nasezera hakiri kare, nkigendera neza nta mutima mubi.”

Haruna aheruka gukinira Ikipe y’Igihugu ku mukino wa Mali mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 ndetse wari uwa 105 mu Amavubi aho yashimiwe n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA).

Ubwo Amavubi yari amaze gutsinda Mozambique muri Werurwe 2021, akiyongerera amahirwe yo kubona itike ya CAN 2021, Niyonzima yavuze ko nibiramuka bigezweho azasezera mu Ikipe y’Igihugu.

Mu Ugushyingo 2021, yari yavuze ko ashobora gusezera nyuma y’umukino wa Kenya wakurikiye uwa Mali, ariko ntiyawukinnye kubera ibyago yagize.

Kapiteni w'Amavubi, Niyonzima Haruna, yavuze ko azasezera mu Ikipe y'Igihugu muri uyu mwaka wa 2022

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .