Amavubi na Super Eagles birateganya guhurira mu mukino ukomeye, uzabera kuri Stade Amahoro, tariki ya 21 Werurwe 2025, mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada.
Ahmed Musa wari umaze umwaka adahamagarwa muri Nigeria, yongeye kugirirwa icyizere n’Umutoza Mukuru, Éric Sékou Chelle, kugira ngo azamufasha mu kugera ku ntego.
Uyu mukinnyi ukina nka rutahizamu yavuze ko gukura intsinzi ku Amavubi, bisaba ko abenegihugu bose bahaguruka bagashyigikira ikipe yabo kuko igeze aho ibakeneye.
Ati “Umukino w’ingirakamaro kuri twe ni uw’u Rwanda. Nituramuka tuwukuyeho amanota atatu, ni intangiriro zacu zo kugaruka. Aka si akazi kazaba gakeneye abakinnyi gusa, ahubwo hakenewe imbaraga za buri Munya-Nigeria aho ari hose.”
Yongeyeho ati “Yego koko Super Eagles iri mu bihe bigoye ariko tuzi ko dufite imbaraga zo kwisubiraho. Ntabwo Super Eagles ikwiriye kubura mu Gikombe cy’Isi cya 2026 nyuma yo gutakaza icya 2022. Kizaba ari igisebo ku bakinnyi ba Nigeria n’Isi yose."
Nigeria ifite amanota ane mu Itsinda Group C, aho iri inyuma y’Amavubi, Afurika y’Epfo na Benin bifite amanota arindwi, mu gihe Lesotho ifite ane, Zimbabwe ya nyuma ikaba ifite ane.
Nyuma y’umukino w’Amavubi, Nigeria izahita isubira iwabo ijye kwitegura Zimbabwe bizahurira kuri Godswill Akpabio Stadium, tariki ya 25 Werurwe 2025.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!