Ahazaza ha Premier League haramenyekana kuri uyu wa Gatanu- Bimwe mu byigirwa mu nama

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 3 Mata 2020 saa 11:16
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Mata 2020 nyuma ya saa Sita nibwo abayobozi b’amakipe 20 bakora inama igamije kwemeza ahazaza ha Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza, Premier League, kuri ubu yasubitswe kugeza tariki ya 30 Mata kubera Coronavirus.

Iyi nama ya gatatu igiye guhuza abayobozi hifashishijwe ikoranabuganga ry’amashusho mu gihe cy’ibyumweru bitatu, irayoborwa n’Umuyobozi w’agateganyo wa Premier League, Claudia Arney.

Igiye gukorwa mu gihe ejo hashize, ku wa Kane tariki ya 2 Mata, UEFA yandikiye abanyamuryango bayo bose, ibasaba ko batasoza Shampiyona imburagihe kubera Coronavirus.

Premier League iheruka kuba tariki ya 9 Werurwe 2020, yahagaritswe tariki ya 11 z’ukwezi gushize mu gihe inama iheruka yari yemeje ko izasubukurwa tariki ya 30 Mata, ariko iki gihe kikaba cyaremejwe nta bushakashatsi ku cyorezo cya Coronavirus bwakozwe ku buryo ishobora kongera kwigizwa inyuma.

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru i Burayi (UEFA) iteganya ko imikino yose yo kuri uwo mugabane, irimo na za Shampiyona, ishobora gusubukurwa nyuma ya tariki ya 30 Kamena.

Bimwe mu byibandwaho mu nama yiga ku hazaza ha Premier League

1. Uburyo Premier League igomba gusozwa

Kugeza ubu ntawe uzi igihe icyorezo cya Coronavirus cyatumye iyi Shampiyona ihagarikirwa kimwe n’izo mu bindi bihugu, kizagabanukira ku buryo imikino yakongera kuba.

Mu minsi ishize, hari ibiketerezo byinshi byatanzwe by’uburyo Premier League yakongera gukinwamo nyuma ya tariki ya 30 Mata, birimo no kuba imikino yajya ibera mu muhezo.

Harimo kandi kuba amakipe yashyirwa ahantu hamwe imikino 92 y’iminsi 10 ya Shampiyona isigaye, igakinwa mu buryo nk’ubw’Igikombe cy’Isi (ikabera ahantu hamwe) ku bibuga bibiri cyangwa bitatu byo muri Midlands mu Bwongereza.

Ibi byatekerezwagaho mu gihe hari n’igitekerezo cy’uko amakipe arimo Manchester United, Manchester City na Chelsea yatanga stade zayo ku nzego zishinzwe ubuzima, zikazifashisha mu kongera ibitaro byita ku banduye Coronavirus.

The Athletic yatangaje ko hari umwe mu bayobozi b’amakipe watanze igitekerezo cy’uko imikino isigaye yakinirwa mu Bushinwa (i Beijing) kuko kuri ubu ho hatuje nyuma y’uko Coronavirus igabanutse muri icyo gihugu yatangiriyemo mu Ukuboza 2019.

Abandi bayobozi b’amakipe ngo bashobora gutera utwatsi icyo cyifuzo kuko mu Bushinwa ari kure.

Premier League n’amakipe ayigize bashobora kwishyura BT Sports na SkySports agera kuri miliyoni 762£ (ni ukuvuga asaga miliyari 902 Frw) mu gihe Shampiyona y’uyu mwaka w’imikino wa 2019/20 itasozwa.

2. Abakinnyi bazagabanyirizwa imishahara?

Nubwo amakipe amwe yo mu bindi bihugu yatangiye gushyira mu bikorwa iki cyemezo mu rwego rwo kwirinda kugira ihungabana ry’ubukungu yaterwa na Coronavirus, nta kipe yo mu Bwongereza iratangaza ko izakata imishahara abakinnyi bayo mu gihe Leeds ya mbere mu cyiciro cya kabiri mu Bwongereza, yatangaje ko abakinnyi bayo bemeye kubishyira mu bikorwa.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza iherutse gusaba ko amakipe atazagabanyiriza abakinnyi imishahara, yazasoreshwa nyuma y’uko afashe icyemezo cyo kugabanyiriza imishahara abandi bakozi bayo badakina.

Tottenham na Newcastle ziherutse gutangaza ko zitazahemba abakozi bazo badakina muri ibi bihe bya Coronavirus, byatumye Leta izabahemba 80% by’imishahara yabo, ni ukuvuga hafi 2500£ ku kwezi (hafi miliyoni 3 Frw) mu gihe batari gukora.

Ishyirahamwe ry’abakinnyi b’umupira w’amaguru babigize umwuga (PFA) riherutse kwandikira abakinnyi bose ko bagomba kubanza kurimenyesha mbere yo kwemera gukatwa imishahara.

Hari igitekerezo cy’uko abakinnyi bakatwa imishahara, bazasubizwa amafaranga bakaswe ubwo imikino izaba yongeye gusubukurwa, ikabera imbere y’abafana (amakipe yinjije).

Bivugwa ko mu gihe Premier League yananirwa gufata umwanzuro ku gukata imishahara y’abakinnyi kugeza kuri 50% muri iki gihe batari gukina, Guverinoma y’u Bwongereza izabyikorera.

3. Amasezerano y’abakinnyi

Ubusanzwe umwaka w’imikino wasozwaga mu ntangiriro za Kamena ndetse abakinnyi benshi baba bafite amasezerano arangirana n’uko kwezi.

Bizagorana mu gihe imikino yasubukurwa muri Nyakanga na Kanama kandi hari abakinnyi basoje amasezerano yewe bashobora kuba banifuzwa n’ayandi makipe yo mu bindi bihugu.

Iki kibazo kirenze ubushobozi bwa Premier League, aho na yo ishobora kuzategereza umwanzuro uzafatwa na FIFA ndetse na UEFA, zashyizeho amatsinda yiga uburyo bizakorwamo.

Indi nkuru wasoma: Premier League ishobora gusubukurwa amakipe akina imikino itatu mu cyumweru

Premier League yasubitswe kugeza tariki ya 30 Mata kubera Coronavirus, ahazaza hayo haramenyekana kuri uyu wa Gatanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .