Kuva komite nshya iyobowe na Nkurunziza David yatorerwa kuyobora Kiyovu Sports mu mpera za Gicurasi 2024, ikomeje kugorwa no kwishyura imyenda yasanze muri iyi kipe yiganjemo iy’abakinnyi birukanywe binyuranyije n’amategeko.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Urucaca rwishyuye bamwe mu bakinnyi abandi basezeranywa kwishyurwa bityo Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA) ridohorera Kiyovu Sports ari naho hahise hategurwa umunsi wo kwerekana abakinnyi bashya barimo Sugira Ernest n’abandi bumvikanye nka Amissi Cédric, Jospin Nshimirimana n’abandi.
Icyo gihe, Abayovu bariruhukije bibwira ko ibibazo byakemutse cyane ko Perezida Nkurunziza yavugaga ko bishyuye amadeni arenga miliyoni 400 Frw.
Urucaca rwatangiye kwitegura umwaka w’imikino ari nabwo rwatangiranaga imyitozo abakinnyi 55 biganjemo abari mu igeragezwa kuko bo bagura make.
Nta wukira asongwa
Igihe cyarageze ya minsi y’isezerano n’abakinnyi irarangira ntacyo urucaca rurakora ikirego gisubira muri FIFA, yanzura ko ibyo kumvikana birangira, ahubwo Urucaca rugomba kwishyura imyenda yose ingana n’ibihumbi 35$ ikibazo kigakemuka burundu.
Ibi nibyo bitumye kugeza ubu, Kiyovu Sports itemerewe kugura abakinnyi muri iyi mpeshyi ndetse no mu isoko ryo muri Mutarama 2025.
Kugeza ubu, iyi kipe ifite abakinnyi umunani itemerewe kwandikisha kandi nyamara harimo abasinye amasezerano n’abo bamaze kumvikana nka Jospin Nshimirimana, Amissi Cédric, Sugira Ernest, Mbirizi Eric n’abandi.
Umutoza wa Kiyovu Sports, Bipfubusa Jospin, atangaza ko mu gihe aba bakinnyi batakemererwa gukina azakoresha abahari nk’umwaka ushize.
Ati “Abafite ibibazo ni abakinnyi umunani ubwo nsigaranye 22 bo gukoresha kandi no ku mukino wa AS Kigali ntabwo bari bahari kandi twaratsinze. Nk’umutoza tuzakorana n’abahari kuko n’umwaka ushize nakoresheje abakinnyi 15 umwaka wose kandi twawusoje ku mwanya wa gatandatu.”
Nubwo bimeze bityo, ubuyobozi bwa Kiyovu Sports butangaza ko bukomeje gukora ibishoboka byose ngo bukemure iki kibazo bityo uyu mwaka ube utasa nk’ushize wari ibibazo gusa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!