Ahazaza ha Kagere Meddie muri Simba SC mu rujijo

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 15 Ugushyingo 2020 saa 09:11
Yasuwe :
0 0

Kuba Kagere Meddie yaravuye muri Tanzania bivugwa ko yavunitse, yarangiza agakinira Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ bikomeje guteza impaka nyinshi muri Simba SC ndetse ubuyobozi bwayo bwatangaje ko ahazaza he hazamenyekana ku wa Kabiri.

Meddie Kagere wari umaze iminsi adakinira Simba SC kubera imvune, yageze mu Rwanda mu mpera z’ukwezi gushize, yitabiriye ubutumire bw’Amavubi.

Uyu mukinnyi ukina asatira izamu, yabanje gukorera ku ruhande rw’ikibuga afashwa n’abaganga b’Ikipe y’Igihugu mu gihe yari mu bakinnyi bakoreshejwe ku mukino wa Cap-Vert, aho yakinnye iminota yose, akanahusha uburyo bumwe bukomeye u Rwanda rwabonye.

Abafana ba Simba SC muri Tanzania bagaragaje kutishimira kubona Kagere mu Amavubi nyamara barabwiwe ko yavunitse ndetse akaba atarakinnye umukino wabahuje na Yanga SC, aho yari mu Rwanda ubwo banganyaga igitego 1-1 mu gihe ari umwe mu bakinnyi ngenderwaho.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Simba SC, Mohamed Dewji Mo, yabwiye itangazamakuru ryo muri Tanzania ko ahazaza ha Kagere Meddie hazatangazwa ku wa Kabiri.

Ati “Hari amakuru menshi avugwa kuri Kagere, ariko ukuri ku kuba azaguma muri Simba SC cyangwa azayisohokamo, nimutegereze ku wa Kabiri saa Saba.”

Mo Dewji yabitangaje nyuma y’umunsi umwe Inama y’Ubutegetsi ya Simba iteranye ikaganira ku bibazo bitandukanye birimo n’ibijyanye no gusinyisha abakinnyi mu isoko rito.

Meddie Kagere akinira Simba SC kuva mu myaka ibiri ishize, aho yayigezemo avuye muri Gor Mahia FC yo muri Kenya.

Mu minsi ishize, hari amakuru avuga ko uyu mukinnyi watsinze ibitego byinshi mu myaka ibiri ishize y’imikino muri Tanzania, ashobora kuyisohokamo kubera umubano utari mwiza hagati ye n’umutoza w’Umubiligi, Sven Vandenbroeck.

Meddie Kagere wemeje ko atishimiwe n’umutoza, yahakanye ibyo kuba hari ibiganiro yagiranye na APR FC bivugwa ko imwifuza ndetse yakunze kugaragaza ko akiri mu ikipe ye izwi nka ’Wekundu wa Msimbazi’.

Umuyobozi wa Simba SC, Mo Dewji, yatangaje ko ahazaza ha Kagere Meddie hazamenyekana ku wa Kabiri
Meddie Kagere yageze mu Amavubi mu mpera z'ukwezi gushize, abanza gukorera hanze y'ikibuga akurikiranwa n'abaganga
Kagere Meddie yari ahambiriye ivi ry'iburyo mu myitozo ya nyuma Amavubi yakoreye muri Cap-Vert
Mu mukino wahuje u Rwanda na Cap-Vert ku wa Kane, Meddie Kagere yagaragaye akoresha ukuguru kw'ibumoso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .