Ahazaza h’umupira w’abagore mu Rwanda haribazwaho! Amafaranga awugenewe akoreshwa iki?

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 4 Nzeri 2020 saa 09:21
Yasuwe :
0 0

Umupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda uri mu mikino yasigaye inyuma ndetse bamwe bavuga ko ugenda urushaho gusubira inyuma ku buryo nta gikozwe ushobora kurangira burundu.

Mu makipe 10 akina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu bagore n’umunani akina Icyiciro cya Kabiri, ahemba abakinnyi ni mbarwa mu gihe n’ayo bivugwa ko ahemba, ashobora kugera mu mezi atanu abakozi bayo batazi icyitwa umushara.

Buri mwaka, FIFA igenera amashyirahamwe y’imikino muri buri gihugu agera kuri miliyoni 1$ yo kwifashisha mu bikorwa bitandukanye byaba imikorere ya buri munsi n’amarushanwa ategura.

Perezida wa FERWAFA; Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène yabwiye IGIHE ko muri ayo mafaranga atangwa na FIFA, agera ku bihumbi 500$ ariyo aba agenewe kunganira ibikorwa 10 by’umupira w’amaguru birimo uw’abagore.

Ati “Hari miliyoni 1$ baduha buri mwaka, niyo avamo ibihumbi 500$ y’imikoreshereze mu buyobozi ba FERWAFA n’ibindi. Ibyo bihumbi 500$ nibyo batanga nta yandi mabwiriza bashyizeho, hari ibindi bihumbi 500$ baduha mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka, yo kunganira ibyo dukora: Agabanywa mu byiciro 10 birimo kuba ufite Shampiyona ikora, ihoraho kandi ikinwa (ibihumbi 50$), ufite ikipe y’igihugu y’Abagore ikina (ibihumbi 50$), ufite Shampiyona z’abana, ufite DTN ukora [...] buri kimwe kiba kiri ukwacyo.”

“Barayaguha, ukagomba kuzatanga raporo, hari n’amasezerano tunasinya buri mwaka ugaragaza ibizakorwa. Iyo bakoze igenzura bagasanga hari ibyo utakoze mu mezi atandatu nk’uko biri mu masezerano, ayo ntiyabaguha. Nk’uyu mwaka hari ibihumbi 100$ batari kuduha kuko tutari twarabiteganyije kubera ko nta ngengo y’imari yabyo twari dufite.”

Muri Kamena uyu mwaka, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryenegeye buri Shyirahamwe rya ruhago muri buri gihugu inkunga ya miliyoni 1.5$ yo kugoboka umupira w’amaguru mu bihe bya Covid-19.

Muri iyi nkunga, harimo ibihumbi 500$ bigenewe umupira w’abagore gusa. FERWAFA yavuze ko uburyo ayo azakoreshwa, bizamenyeshwa abanyamuryango bireba mu minsi iri imbere.

Aha ariko, muri miliyoni 1$ yari agenewe inzego zose z’umupira w’amaguru, buri kipe y’abagore yahawe miliyoni 4 Frw (ku batari abanyamuryango) na miliyoni 5 Frw (ku banyamuryango bitabira Inteko Rusange), ni mu gihe mu bagabo; Buri kipe y’icyiciro cya mbere yahawe miliyoni 28 Frw, iy’icya kabiri igabwa miliyoni 10 Frw.

Rtd Brig Gen Sekamana avuga ko umupira w’abagore ugira umwihariko bitewe n’uko n’inzego zitandukanye zabonye ko ukeneye kwitabwaho birushijeho kugira ngo na wo utere imbere.

Ati “Umupira w’abagore urasaba umwihariko, ngira ngo ni nayo mpamvu mwabonye ko na FIFA hari inkunga yihariye yawugeneye. Ntabwo ari hano mu Rwanda gusa ahubwo ni ku Isi hose kandi na CAF ni ko ibifata, n’Igihugu cyacu niko kibifata. Gusa uwo mwihariko ntibisobanuye guhita ubona abakina bari hariya.”

“Ubundi umwihariko wakagombye kuba mu buryo bwo kuwubaka uhereye hasi kugira ngo uzamuke ufite uko uko uhagaze. Niko mbyumva. Hari abumva ko ubwo amafaranga yaje, bahita bayabonera mu makipe akina ubu; abo mu cyiciro cya mbere uvuga ko badahembwa, abo mu cyiciro cya kabiri, akaba ariho tubirebera, tukirengagiza hahandi twateshutse hangombwa.”

Abajijwe niba hari icyo FERWAFA iteganya gukora kugira ngo yongerere ubushobozi amakipe, Umuyobozi w’iri Shyirahamwe yavuze ko icyihutirwa atari ugushora amafaranga mu makipe asanzwe akina, ko ahubwo hagomba gushyirwa ubushobozi bwinshi mu kuzamura impano z’abakinnyi bakiri bato kuko nabo ntabahari.

Ati “Ni ukubanza kureba ngo byapfiriye he? Kubera iki umupira w’abagore utagira aho ugera, ukabanza ukajya mu mateka yabyo. Hari ibigomba gukosorwa kuko utabikoze bizakomeza kuba gutyo. Umupira w’abagore njyewe ndawubona mu kuzamura abakiri bato cyane, kurusha gushyira imbaraga nyinshi mu bakuru. “

“N’abo dukorana tubivuga buri munsi, niba dutegura ntabwo tugomba kuvuga ngo ibi ni imyiteguro y’abagore, ibi ni iy’abahungu, mu kuzamura impano turashaka kubifata kimwe: Niba hari centre z’abahungu habe n’iz’abakobwa. Bigomba gukorerwa hamwe ahubwo hakagira ayongerwa mu bagore kuko ni wa mwihariko.”

Umuyobozi wa FERWAFA yahishuye ko igice kinini cy’amafaranga yatanzwe na FIFA gishobora kuzifashishwa mu kuzamura impano z’abakiri bato kuko byagaragaye ko n’amakipe ahari ubu yifashisha abakinnyi b’abanyeshuri kandi hari urwego baba barasimbutse.

Ati “Abasanzwe bakina hafite urwego rwabo batarengeje, ariko hari urwo batagezeho kubera ko batatangiye uko tubyifuza. Tugomba gushyira imbaraga hasi, tukiha igihe n’intego kuva ryari kugeza ryari. No kugabanya amafaranga bigomba kujyana nabyo. Nk’ubu abenshi bakina icyiciro cya mbere n’icya kabiri, bakinisha abanyeshuri, hari n’aho usanga abakiri bato baragiye mu yo hejuru kuko nta bakinnyi bahari. Ugasanga umukinnyi bamujyanye ku rundi rwego kandi adateguwe neza.”

FERWAFA yemeje ko nyuma y’uko muri 2019, ikoresheje irushanwa ry’abaterengeje imyaka 15 mu bahungu n’abakobwa, bazakomeza no gukoresha amarushanwa nk’ayo kugira ngo hagaragare izindi mpano kuko mu mwaka ushize kubona abakinnyi bakiri bato b’abakobwa byari ikibazo.

Ati “Niho twaboneye icyuho, twashatse abana bari munsi y’imyaka 15 [mu bakobwa] turababura, ugasanga abahari benshi ni abari munsi ya 17 kandi nabo ni abakina muri ya makipe nakubwiraga. Hari ikipe twabonyemo dushaka gukorana n’ibindi bihugu ngo nabo batangire gukina bahereye mu myaka 15 bagende bazamuka mu bakuru.”

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru rivuga ko rizafatanya na Minisiteri y’Uburezi binyuze mu Ishyirahamwe rya Siporo mu Mashuri (FRSS) kugira ngo hakurikiranwe impano z’abakinnyi b’abahungu n’abakobwa bakiri bato.

AS Kigali WFC na Svandinavia WFC ni amakipe abiri akomeye muri Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere mu Rwanda
Abafana ba Scandinavia WFC ku mukino ikipe yabo yatsinzemo AS Kigali mu 2019
Perezida wa FERWAFA, Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène ubwo yari yitabiriye umukino wahuje Amavubi y'abagore n'ikipe ya RDC i Rubavu mu 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .