Rijo ni Umutoza w’Irerero rya Tony Football Excellence Programme (TFEP) rikina Shampiyona y’Abatarengeje imyaka 17 na 20, zombi zitegurwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, uyu mutoza w’Umunya-Portugal yavuze ko urwego rw’amarushanwa yombi ari rwiza, ariko hakirimo ikibazo cyo kubeshya imyaka ku bakinnyi bamwe na bamwe.
Ati “Urwego ni rwiza ariko haracyari ikibazo nk’imyaka y’abakinnyi, ni ibintu bigaragara byoroshye. Nanabikubwiye mu kiganiro duheruka kugirana, u Rwanda rufite impano nyinshi.”
Yakomeje agira ati “Ushobora kubibona mu Irushanwa ry’Abatarengeje imyaka 17 iyo ubonye koko umukinnyi ufite imyaka iri munsi ya 17, ubibona mu batarengeje imyaka 20 iyo ari umukinnyi utayirengeje, ikibazo ni icy’imyaka tudashobora kugira icyo tugikoraho ariko urwego ni rwiza.”
Nubwo bimeze gutyo, André Rijo yavuze ko hari icyizere ko bishobora guhinduka kuko nta gihe kinini gishize aya marushanwa ashyizweho na FERWAFA.
Ati “Irushanwa ry’Abatarengeje imyaka 20 ryatangiye umwaka ushize, iry’Abatarengeje imyaka 17 ryatangiye uyu mwaka, ndizera ko mu gihe kiri imbere bazazana n’ibindi byiciro byo hasi ku buryo abana bakina biyongera.”
Yasabye abategura aya marushanwa kugira n’ibindi bahindura birimo guhugura abasifuzi no kugenzura ibibuga bikinirwaho kuko hari ibidakwiye kwakira imikino.
Ati “Ku bategura, nasaba kugira urwego bashyiraho abasifuzi n’aba komiseri, kugira urwego bashyiraho ibibuga bimwe, bagahindura n’ibintu bimwe nk’ikintu ntigeze mbona ahandi; kugenzura ibyangombwa bifata igihe kirekire mbere y’umukino, rimwe bagashaka kureba ibyo byangombwa mu gihe cyo kwishyushya.”
Yongeyeho ati “Muri rusange nihakemuka ibyo bintu, ndatekereza ko rizaba ari irushanwa ryiza. Abanyarwanda nibashaka ko rizamura urwego rizazamuka, kandi rizafasha ruhago y’u Rwanda kuzamuka.”
FERWAFA yatangije aya marushanwa hagamijwe kongera umubare w’abakinnyi no gutegura ahazaza h’abakiri bato, aho abakina muri Shampiyona y’Abatarengeje imyaka 20 baba bashobora kwifashishwa mu makipe yabo akina mu Cyiciro cya Mbere cyangwa icya Kabiri.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!