Agahinda ku bakinnyi ba Rayon Sports nyuma yo gusezererwa muri CECAFA Kagame Cup 2019 (Amafoto)

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 17 Nyakanga 2019 saa 12:01
Yasuwe :
0 0

Rayon Sports yaraye isezerewe na KCCA FC yo muri Uganda muri ¼ cya CECAFA Kagame Cup 2019, aho yatsinzwe ibitego 2-1 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Kari agahinda kuri bamwe mu bakinnyi cyane cyane abashya muri Gikundiro batigeze batwara igikombe icyo ari cyo cyose mu makipe bavuyemo dore ko iyi Rayon Sports ari yo yatwaye Igikombe cya Shampiyona mu gihe AS Kigali yo yatwaye Igikombe cy’Amahoro.

Bamwe mu bakinnyi bavuye mu makipe atandukanye arimo APR FC, bigaragaje muri iri rushanwa ry’uyu mwaka, bashaka kwereka abayobozi ndetse n’abafana b’iyi kipe yambara ubururu n’umweru ko baje kwihimura kuri mukeba wabo wabasezereye nta nteguza.

Abakinnyi barimo Kimenyi Yves wahise wicaza umunyezamu yahasanze wari uwa mbere, Mazimpaka André, myugariro wo hagati Rugwiro Hervé, abakina hagati Nshimiyimana Imran, Iranzi Jean Claude batangiye muri iyi kipe bigaragaza kimwe na Sekamana Maxime utarabona igihe gihagije cyo gukina, aho intego yari ugutwara iyi CECAFA maze ikabahoza amarira batewe n’ikipe bavuyemo.

Mu bandi bakinnyi bari bafite inzozi zo kwegukana iyi CECAFA ntawakwirengagiza Ciza Hussein wari Kapiteni wa Mukura ndetse na rutahizamu waturutse muri AS Muhanga, Bizimana Yannick hamwe n’abandi baje muri iyi kipe bafite intego zo kwiyerekana ndetse no gushyirwa ku rutonde rw’abazakina irushanwa Nyafurika ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo CAF Champions League.

Inzozi zaje kuyoyoka kuri uyu mugoroba ubwo ikipe ya Kampala Capital City Authority (KCCA) yabasezereraga ku bitego 2-1 nyuma yo kugaragaza umukino uri ku rwego rwisumbuye.

Ubwo umusifuzi yari amaze kuvuza ifirimbi ya nyuma, amarira yashotse mu maso ya benshi bari kuri Stade ya Kigali ari nabwo umutoza mushya w’umunya-Cameroun, Mathurin Ovambe Martin, yinjiraga mu kibuga guhumuriza bamwe mu bakinnyi mu gihe abandi baterwaga akanyabugabo na bagenzi babo bari bavuye ku ntebe y’abasimbura.

Nizeyimana Mirafa wari ku ntebe y’abasimbura, yashenguwe n’agahinda ubwo umusifuzi wa kane, umunya-Tanzania Sassi Ally yazamuraga iminota ine y’inyongera.

Uyu mukinnyi wa Rayon Sports yahise atera umugongo ikibuga, yishingikiriza inkingi y’ahubatswe aho abasimbura bicara arashinyiriza bigaragarira buri wese ko yashengurwaga n’agahinda kuko yabonaga ko kwishyura igitego kimwe nibura cyari kubaha amahirwe yo gutera penaliti bitagikunze.

Myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso Irambona Eric, na we utakinnye uyu mukino, we yahagaze akanya yashinyirije bigaragara ko atishimiye ibyari bimaze kuba ku ikipe ye.

Si aba gusa, kuko na myugariro wo hagati wavuye mu ikipe ya Mukura Victory Sports, Iragire Said, we yicaye mu kibuga nyuma y’ifirimbi ya nyuma bisaba ko mugenzi we Nshimiyimana Imran aza kumuhagurutsa kugira ngo agire akanyabugabo kajya gusezera ku bafana b’ikipe ye nshya.

Umukinnyi wo hagati Mugheni Kakule Fabrice we yagendaga mu kibuga hagati ahanagura amarira nyuma yo gutanga ibyo yari afite byose ariko ikipe ye igasezererwa muri iri rushanwa.

Ntabwo wari umugoroba mwiza kuri Kimenyi Yves utaratwaye igikombe na kimwe umwaka ushize wa Shampiyona.

Ubwo umusifuzi wo hagati w’umunya-Somalia Hassan Hagi yavuzaga ifirimbi ya nyuma, Kimenyi wigaragaje cyane muri uyu mukino yaryamye hasi asuka amarira maze aza guhozwa na bagenzi be barimo Bikorimana Gérard wakoraga nk’Umutoza w’abanyezamu muri iri rushanwa ndetse na Mazimpaka André bahanganiye umwanya.

Byari agahinda gakomeye kuri myugariro w’iyi kipe Habimana Hussein wari umutoza wungirije muri CECAFA Kagame Cup 2019.

Uyu mugabbo ntiyashoboye guhisha amarira dore ko mu gihe abandi bakinnyi baririmbaga indirimbo y’ikipe ndetse banakoma amashyi ya Gikundiro, uyu musore we yapfutse amaso maze ararira, ari inyuma ya Iragire Saidi na Eulade, umuganga wa kabiri wa Rayon Sports.

Nyuma yo gusezererwa muri iri rushanwa, Rayon Sports itegerejweho kubaka ikipe yayo izaserukira u Rwanda mu mikino nyafurika ya CAF Champions League ndetse no gutegura umwaka mushya w’imikino muri rusange.

Mirafa ukina hagati ni umwe mu bakinnyi baturutse muri APR FC. Yatangiye gushengurwa n'agahinda umukino utararangira
Yaje kwegama ku nkingi y'intebe y'abasimbura
Myugariro Irambona Eric ntiyumvaga ibimaze kuba ku ikipe ye
Ryari ijoro ry'icuraburindi kuri Iranzi Jean Claude ndetse na Mirafa bafite byinshi byo kwereka abafana ba Gikundiro
Myugariro Iragire Said yicaye mu kibuga hagati n'agahinda kenshi mu gihe Kapiteni Rutanga Eric yahanaguraga amarira mu maso
Byari uko no kuri Mugheni Kakule Fabrice
Umunyezamu Kimenyi Yves yasutse amarira mu rubuga rw'izamu rye aho yari aryamye maze aza kuhakurwa na bagenzi be
Rutanga Eric ntacyo yigeze amarira Iragire Said bari bahuje agahinda
Abakinnyi bari ku ntebe y'abasimbura mu gihe umukino warangiraga bashenguwe n'agahinda nyuma yo gusezererwa na KCCA
Myugariro wo hagati Rugwiro Herve yaje gukomezwa n'abakinnyi ba KCCA bari batandukanyijwe n'ibyiyumviro
Iragire Said na Nshimiyimana Imran baganiriye akanya gato nyuma y'umukino
Umutoza Mathurin Ovambe uri mu igeragezwa yinjira mu kibuga guhura n'abakinnyi be nyuma yo gusezererwa na KCCA
Nshimiyimana Imran ashimira abafana ba Gikundiro batahwemye kubashyigikira
Kapiteni Rutanga ndetse na Rugwiro Herve banakinanye igihe kinini muri APR FC baganira nyuma y'umukino
Umutoza Ovambe ahumuriza Mugisha Gilbert winjiye mu kibuga asimbuye muri uyu mukino
Wari umugoroba w'agahinda kuri Bizimana Yannick wari utegereje kwegukana igikombe cye cya mbere mu mupira w'amaguru
Ntiyiyumvishaga ibyari bimaze kumubaho
Rwari urusobe rw'ibitekerezo bivanze n'agahinda kuri Iragire Said wavuye muri Mukura VS aje kwigarurira imitima y'abafana ba Gikundiro
Kimenyi Yves yihanagura amarira mu maso ubwo yahumurizwaga na Bikorimana Gerard wagizwe Umutoza w'abanyezamu muri iri rushanwa ndetse na Mazimpaka Andre Umunyezamu wa kabiri
Agahinda kuri myugariro Herve Rugwiro wavuye muri APR FC aje gutwara ibikombe muri Gikundiro
Myugariro wo hagati wahawe inshingano z'Umutoza wungirije muri Cecafa, Habimana Hussein, yasukiye amarira inyuma y'abakinnyi ndetse n'abatoza ubwo bashimiraga abafana bitabiriye
Nyuma yo gushimira abafana Kimrnyi Yves utahiriwe n'iki gikombeyakomeje gusuka amarira agana mu rwambariro
Ibi byose byabaga mu gihe abakinnyi ba KCCA bacinyaga akadiho

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza