Kunganya uyu mukino byasize u Rwanda ku mwanya wa gatatu mu itsinda n’amanota abiri, inyuma ya Nigeria ifite ane na Benin ifite atatu ari na yo izahita ihura n’Amavubi mu mikino ibiri iteganyijwe mu Ukwakira.
Umukino wo kuri Stade Amahoro, byabaye ngombwa ko abafana binjirijwe ubuntu gusa birangira n’ubundi Stade ituzuye ahanini bitewe n’uko wakinwe mu masaha ya kare kandi ari umunsi w’akazi.
Impamvu y’aya masaha nk’uko umwe mu bayobozi ba Ferwafa yabitangarije IGIHE ngo ni ukubaha icyifuzo cy’umutoza w’ikipe y’igihugu Frank Torsten Spittler.
Yagize ati “Ni umutoza wifuje ko dukina Saa Cyenda. Twamuhaye igitekerezo ko twakina nimugoroba kuko ari bwo akazi kaba karangiye ariko adusaba ko twakina ayo masaha maze turamwemerera kuko ni ko yabishakaga”.
IGIHE yashatse no kumenya iby’agahimbazamusyi kazagenerwa iyi kipe, ubuyobozi bwa Ferwafa butangaza ko bwarangije kubaha ayo kunganya na Libya agera ku 750 000 Frw ari na yo bazahabwa muri iki Cyumweru nyuma yo kunganya na Nigeria.
Nyuma yo kunganya na Nigeria, Umutoza Frank Torsten Spittler yatangaje ko mu mezi abiri ari imbere azasezera ubutoza, gusa amakuru IGIHE ifite ni uko agifite gahunda yo kuguma mu Amavubi aho ibiganiro byo kumwongerera amasezerano bizatangira mu gihe gito.
Amavubi afite imikino ine mu mezi abiri ari imbere, izasiga hamenyekanye niba azasubira mu gikombe cya Afurika nyuma y’imyaka 20 atazi uko iri rushanwa risa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!