00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Agahimbazamusyi ka Rayon Sports ku mukino wa Musanze kazamuwe

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 5 November 2024 saa 09:48
Yasuwe :

Abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports bemerewe agahimbazamusyi k’ibihumbi 100 mu gihe baramuka batsinze ikipe ya Musanze ku mukino w’umunsi wa cyenda wa Shampiyona uteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatatu.

Rayon Sports imaze imikino ine itsinda aho igeze ku mwanya wa gatatu muri Shampiyona n’amanota 14 mu mikino itandatu imaze gukina, gusa Musanze ni yo yatsinze imikino ibiri iheruka guhuza ano makipe mu gihe Rayon Sports itashoboye gukura intsinzi ku kibuga cya Musanze mu mikino itanu iheruka kuhakinira muri Shampiyona.

Ibi, biri mu byatumye agahimbazamusyi gahabwa abakinnyi nyuma y’umukino kongerwa nkuko bimaze iminsi bikorwa, dore ko ubusanzwe agahimbazamusyi k’intsinzi ku mukinnyi wa Rayon Sports ari ibihumbi 40 Frw, gusa ku mukino wa Musanze FC bikaba byashyizwe ku bihumbi 100 Frw.

Uretse, ibi igitego cyose kirenga ku cy’intsinzi kuri iyi kipe ya Rayon Sports kikaba cyashyizwe ku bihumbi 20 Frw, bivuze ko iyi kipe iramutse isubiyemo ibitego 4-0 nk’ibyo yatsinze Kiyovu Sports buri mukinnyi yatahana ibihumbi 160 Frw.

Gusa aha, aya mafaranga akaba ari make ku yari yatanzwe ku mukino wa Kiyovu Sports aho agahimbazamusyi kari kashyizwe ku bihumbi 150 Frw mu gihe buri gitego kirenga ku cy’intsinzi cyari cyabariwe ibihumbi 30 Frw.

Iyi kipe ya Robertinho ikaba iri bwerekeze i Musanze ku gicamunsi, aho ihagurutse idafite bamwe mu bakinnyi bayo barimo abanya Senegel babiri Youssouf Diagne na Omar Gning bafite imvune mu gihe Niyonzima Olivier Sefu kuri ubu atari mu mibare y’abatoza.

Musanze yari yatsinze Rayon Sports mu mukino nk'uyu wabaye umwaka ushize
Rayon Sports yaherukaga gutsindira Musanze iwayo mu mukino wa gicuti wabaye muri Nyakanga
Adama Bagayogo ni umwe mu bari batsindiye i Musanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .