Rayon Sports imaze imikino ine itsinda aho igeze ku mwanya wa gatatu muri Shampiyona n’amanota 14 mu mikino itandatu imaze gukina, gusa Musanze ni yo yatsinze imikino ibiri iheruka guhuza ano makipe mu gihe Rayon Sports itashoboye gukura intsinzi ku kibuga cya Musanze mu mikino itanu iheruka kuhakinira muri Shampiyona.
Ibi, biri mu byatumye agahimbazamusyi gahabwa abakinnyi nyuma y’umukino kongerwa nkuko bimaze iminsi bikorwa, dore ko ubusanzwe agahimbazamusyi k’intsinzi ku mukinnyi wa Rayon Sports ari ibihumbi 40 Frw, gusa ku mukino wa Musanze FC bikaba byashyizwe ku bihumbi 100 Frw.
Uretse, ibi igitego cyose kirenga ku cy’intsinzi kuri iyi kipe ya Rayon Sports kikaba cyashyizwe ku bihumbi 20 Frw, bivuze ko iyi kipe iramutse isubiyemo ibitego 4-0 nk’ibyo yatsinze Kiyovu Sports buri mukinnyi yatahana ibihumbi 160 Frw.
Gusa aha, aya mafaranga akaba ari make ku yari yatanzwe ku mukino wa Kiyovu Sports aho agahimbazamusyi kari kashyizwe ku bihumbi 150 Frw mu gihe buri gitego kirenga ku cy’intsinzi cyari cyabariwe ibihumbi 30 Frw.
Iyi kipe ya Robertinho ikaba iri bwerekeze i Musanze ku gicamunsi, aho ihagurutse idafite bamwe mu bakinnyi bayo barimo abanya Senegel babiri Youssouf Diagne na Omar Gning bafite imvune mu gihe Niyonzima Olivier Sefu kuri ubu atari mu mibare y’abatoza.
![](local/cache-vignettes/L1000xH667/field_10332_23101519072418932-e88d0.jpg?1730836333)
![](local/cache-vignettes/L1000xH667/whatsapp_image_2024-07-27_at_17.50_42-4ce55-f4920.jpg?1730836333)
![](local/cache-vignettes/L1000xH1000/whatsapp_image_2024-07-27_at_17.50_43_1_-426c0-7c13a.jpg?1730836333)
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!