Uyu mukino uhanzwe amaso cyane kuko uretse guhuza amakipe akomeye, ntabwo aheruka intsinzi. Ikipe y’Umujyi imaze imikino ibiri itabona amanota atatu nyuma yo gutsindwa na Marines ibitego 2-1, ikananganya na Mukura VS ubusa ku busa.
Mu myitozo ya nyuma yabaye ku wa Gatandatu, Perezida wa AS Kigali, Shema Fabrice yasuye iyi kipe ayitera akanyabugabo, anayemerera agahimbazamusyi k’ibihumbi 150 Frw kavuye kuri 30,000 gasanzwe.
Ku rundi ruhande, Police FC nayo yatakaje umukino uheruka, ubwo yatsindwaga na Mukura VS ibitego 2-0 bityo ikaba yifuza amanota y’uyu munsi kugira ngo Rayon Sports na Gorilla FC zidakomeza kuyisiga cyane.
Aya makipe yombi arakurikirana ku rutonde rwa Shampiyona, aho Police FC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 15, irusha inota AS Kigali ya kane.
Uyu mukino urabanzirizwa n’uwa APR FC na Rutsiro FC uteganyijwe saa Cyenda, wari gukinwa ku Munsi wa Mbere wa Shampiyona.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!