00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Agahimbazamusyi ka AS Kigali kakubwe inshuro eshanu ku mukino wa Kiyovu Sports

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 21 August 2024 saa 10:19
Yasuwe :

Umuyobozi wa AS Kigali, Shema Fabrice, yakubye inshuro eshanu agahimbazamusyi gahabwa abakinnyi mu gihe baramuka batsinze Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa mbere wa Shampiyona y’u Rwanda.

Uyu mukino uteganyijwe ku wa Gatatu tariki 21 Kanama 2024 saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium.

Wagizwe ikirarane nyuma y’aho AS Kigali isabye Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) kuwegeza inyuma kuko yari itarakomorerwa n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA) kwandikisha abakinnyi kubera ideni yari ibereyemo abakinnyi.

Mu rwego rwo gutegura abakinnyi neza, AS Kigali yakubye inshuro eshanu agahimbazamushyi gashyirwa ku bihumbi 150 Frw kavuye kuri 30 Frw bisanzwe.

Uyu ni umwe mu mikino ikomeye cyane kuko uretse kuba amakipe yombi asanzwe ahangana by’abaturanyi, kuri iyi nshuro byiyongereye kuko Ikipe y’Umujyi iherutse gutwara Emmanuel Okwi wari wazanywe mu Rwanda na Kiyovu Sports ariko bikarangira atayisinyiye.

Aya makipe yombi kandi yifuza gutsinda umukino kugira ngo atangire kwibikaho amanota hakiri kare.

AS Kigali iratangira Shampiyona ikina na Kiyovu Sports
Umuyobozi wa AS Kigali, Shema Fabrice, yakubye inshuro eshanu agahimbazamusyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .