00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika y’Epfo y’abagore yatwaye igikombe cya Afurika mu mukino wasifuwe na Mukansanga

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 24 July 2022 saa 10:43
Yasuwe :

Ikipe y’umupira w’amaguru ya Afurika y’Epfo y’abagore , yatwaye igikombe cya Afurika itsinze ibitego bibiri kuri kimwe cya Maroc, mu mukino wasifuwe n’umunyarwandakazi Mukansanga Salima.

Hilda Magaia ni we watsinze ibitego bibiri byihuse mu gice cya kabiri cy’umukino. Rosella Ayane yaje kwishyura igitego kimwe ariko nticyari gihagije.

Ni umukino watangiranye imbaraga nyinshi ku mpande zombi, ukongeraho abafana bari bakubise buzuye stade ya Moulay Abdallah i Rabat muri Maroc.

Ku munota wa 11 umukinnyi w’Afurika y’Epfo yakoreweho ikosa mu rubuga rw’umunyezamu, ariko umusifuzi w’umunyarwandakazi Mukansanga Salima yemeza ko atari penaliti.

Umukino wakomeje gukinirwa mu kibuga hagati wareba aho igitego cyaza guturuka ugaheba. Ku munota wa 32 Nomvula Kgoale wa Afurika y’Epfo yateye coup franc ayikubita ku gisenge cy’urushundura.

Igice cya kabiri cyatangiye gituje amakipe ariko ku munota wa 63 nibwo Hilda Magaia yatsindaga igitego cya mbere, abishimangira ku munota wa 71 ubwo yashyiragamo icya kabiri.

Habura iminota icumi ngo umukino urangire, Rosella Ayane yatsindiye Maroc igitego cy’impozamarira.

Afurika y’Epfo yari imaze gutsindirwa ku mukino wa nyuma inshuro enye kuko byayibayeho mu 2000, 2008, 2012 na 2018. Kuri iyi nshuro, iyi kipe itwaye iki gikombe idatsinzwe umukino n’umwe muri itandatu bakinnye muri rusange.

Afurika y’Epfo, Maroc , Zambia na Nigeria nizo zizaserukira umugabane wa Afurika mu gikombe cy’isi kizaba mu mpeshyi y’umwaka utaha muri Australia na Nouvelle-Zélande.

Hilda Magaia ni we watsinze ibitego byombi
Afurika y'Epfo yatwaye igikombe idatsinzwe
Afurika y’Epfo yatwaye igikombe cya Afurika bwa mbere mu mateka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .