00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika y’Epfo iri mu Itsinda ry’u Rwanda ishobora guterwa mpaga

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 25 March 2025 saa 02:25
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu ya Afurika y’Epfo ishobora guterwa mpaga kubera gukinisha Teboho Mokoena ku mukino iheruka gutsinda Lesotho 2-0 mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Uyu mukinnyi yabonye ikarita y’umuhondo ku munota wa 54, mu mukino wa mbere bakinnye na Bénin, yaje kubona indi bakina na Zimbabwe ku munota wa 52, mu mukino y’Umunsi wa Kane.

Aya makarita ntiyamwemereraga kugaragara ku mukino wa Lesotho ariko byarangiye awukinnye.

Iyo bimeze gutya, nta mpaka zikunze kubaho kuko biheruka no kuba k’u Rwanda ubwo narwo rwaterwaga mpaga na Bénin, mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika mu 2023.

Mu gihe yaterwa mpaga, Afurika y’Epfo yatakaza umwanya wa mbere mu Itsinda C, yari imaze iminsi iyoboye n’amanota 10 bityo ikagira arindwi.

Atatu yakuweho yahabwa Lesotho ikagira umunani bityo ikava ku mwanya wa gatanu ikaba iya gatatu.

Kuri uyu wa kabiri, imikino irakomeza muri iri tsinda, aho Afurika y’Epfo ikina na Bénin, u Rwanda rukine na Lesotho, mu gihe Nigeria yakira Zimbabwe. Imikino yose iteganyijwe Saa Kumi n’Ebyiri.

Afurika y'Epfo ishobora guterwa mpaga kubera gukinisha umukinnyi utemewe ku mukino wa Lesotho
Teboho Mokoena yakinnye umukino wa Lesotho afite amakarita abiri ataramwemereraga kuwukina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .