Ubwo Mukura VS yakinaga na Rayon Sports tariki ya 30 Mata 2025, yatsinzwe igitego 1-0 cyabonetse ku munota wa 73. Ni igitego Biramahire Abeddy yatsinze bigaragara ko ashobora kuba yaraririye, ariko abasifuzi baracyemeza.
Nyuma y’umukino, Afhamia Lofti yagize agahinda kenshi avuga ko we n’abakinnyi be bagerageje gukora ibishoboka byose ariko bakabangamirwa n’imisifurire.
Ati “Ntabwo nkunda kwinjira mu by’abasifuzi, ni ubwa mbere ngiye kubavugaho. Umukinnyi yari iruhande rwe muri metero ebyiri, yari yaraririye. Uyu mwaka twifuzaga igikombe ariko abasifuzi batubereye ibindi bindi.”
“Mwabonye umukino, abakinnyi ba Rayon Sports bahoraga hasi kuko baguye nk’inshuro 1000, ariko bongeraho iminota ine. Umuganga wayo na we yahoraga mu kibuga. Nkunda kuvuga ko abasifuzi ari beza ariko mvugishije ukuri uyu munsi yariganyije umukino. Si byiza, si byiza habe na gato, na ho gutsindwa byo ni ibisanzwe.”
Lofti agaragaza ko abayobora umupira w’amaguru bakwiriye gukemura ikibazo cy’imisifurire kuko kizabangamira iterambere ryawo.
Ati “Rayon Sports ni ikipe nkuru ikwiriye gutsinda ndanayishimira, ariko abasifuzi bo bakoze amakosa ahindura ibyavuye mu mukino. Si inshuro ya mbere babikoze. Ni abasifuzi mpuzamahanga, iyo babishaka bakora neza, baba batabishaka ntibakore.”
“Niba shampiyona ikomeye igomba kugira n’abasifuzi bakomeye. Maze imyaka 35 mu mupira w’amaguru nzi ibikwiriye n’ibidakwiriye. Abasifuzi nibadatera imbere n’umupira ntuzatera imbere. Nta kundi tugiye guhanganira umwanya wa gatatu.”
Iyi kipe y’Akarere ka Huye izakina na Police FC zihanganira umwanya wa gatatu, mu gihe Rayon Sports FC izakina na APR FC zihanganiye Igikombe cy’Amahoro.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!