00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutoza wa Mukura VS yanenze urwego rw’abasifuzi bo mu Rwanda

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 1 May 2025 saa 11:27
Yasuwe :

Umutoza wa Mukura VS, Afhamia Lofti, yanenze urwego rw’abasifuzi bo mu Rwanda nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports ku gitego avuga ko kitumvikana, cyamusezereye mu Gikombe cy’Amahoro.

Ubwo Mukura VS yakinaga na Rayon Sports tariki ya 30 Mata 2025, yatsinzwe igitego 1-0 cyabonetse ku munota wa 73. Ni igitego Biramahire Abeddy yatsinze bigaragara ko ashobora kuba yaraririye, ariko abasifuzi baracyemeza.

Nyuma y’umukino, Afhamia Lofti yagize agahinda kenshi avuga ko we n’abakinnyi be bagerageje gukora ibishoboka byose ariko bakabangamirwa n’imisifurire.

Ati “Ntabwo nkunda kwinjira mu by’abasifuzi, ni ubwa mbere ngiye kubavugaho. Umukinnyi yari iruhande rwe muri metero ebyiri, yari yaraririye. Uyu mwaka twifuzaga igikombe ariko abasifuzi batubereye ibindi bindi.”

“Mwabonye umukino, abakinnyi ba Rayon Sports bahoraga hasi kuko baguye nk’inshuro 1000, ariko bongeraho iminota ine. Umuganga wayo na we yahoraga mu kibuga. Nkunda kuvuga ko abasifuzi ari beza ariko mvugishije ukuri uyu munsi yariganyije umukino. Si byiza, si byiza habe na gato, na ho gutsindwa byo ni ibisanzwe.”

Lofti agaragaza ko abayobora umupira w’amaguru bakwiriye gukemura ikibazo cy’imisifurire kuko kizabangamira iterambere ryawo.

Ati “Rayon Sports ni ikipe nkuru ikwiriye gutsinda ndanayishimira, ariko abasifuzi bo bakoze amakosa ahindura ibyavuye mu mukino. Si inshuro ya mbere babikoze. Ni abasifuzi mpuzamahanga, iyo babishaka bakora neza, baba batabishaka ntibakore.”

“Niba shampiyona ikomeye igomba kugira n’abasifuzi bakomeye. Maze imyaka 35 mu mupira w’amaguru nzi ibikwiriye n’ibidakwiriye. Abasifuzi nibadatera imbere n’umupira ntuzatera imbere. Nta kundi tugiye guhanganira umwanya wa gatatu.”

Iyi kipe y’Akarere ka Huye izakina na Police FC zihanganira umwanya wa gatatu, mu gihe Rayon Sports FC izakina na APR FC zihanganiye Igikombe cy’Amahoro.

Umutoza wa Mukura VS, Afhamia Lofti, yanenze abasifuzi bo mu Rwanda
Igitego cyatsinzwe Mukura VS ntikivugwaho rumwe
Biramahire Abeddy yatsinze igitego cyasezereye Mukura VS
Rayon Sports yasezereye Mukura VS mu Gikombe cy'Amahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .