Ku wa Gatatu, tariki ya 27 Ugushyingo 2024, ni bwo iyi kipe ikinamo umunyarwanda Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ yatangaje ko yatandukanye na Coleman ku bwumvikane bw’impande zombi.
AEL Limassol ibinyujije mu itangazo yagize iti “Turashimira umutoza Coleman ku gihe twamaranye, tunamwifuriza amahirwe mu buzima bwe.”
Coleman yasize iyi kipe ku mwanya wa munani n’amanota 13, aho mu mikino 11 yakinnye muri Shampiyona yatsinze ine gusa.
Iyi kipe izasubira mu kibuga ku wa Gatanu, tariki ya 30 Ugushyingo 2024 yasuye Paralimni iri ku mwanya wa 12.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!