Muri iki cyumweru ni bwo byatangiye kuvugwa ko APR FC iri gushaka umutoza ushobora gusimbura Umunya-Serbia Darko Nović ukomeje kugira intangiriro mbi muri iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu.
Mu mazina akomozwaho, bivugwaho ko ari mu biganiro n’ubuyobozi bwa APR FC, harimo Angel Miguel uheruka gutandukana n’Ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania ndetse na Erradi Adil Mohammed watoje iyi kipe yambara umukara n’umweru mu myaka ibiri ishize.
Aganira na IGIHE, Adil yavuze ko nta makuru afite ku kuba yasubira muri APR FC, ashimangira ko nta muntu barabiganiraho.
Ati “Nta makuru mfite kuri iyi ngingo. Nta muntu turavugana ku igaruka ryanjye muri APR FC.”
Nubwo gutandukana kwe na APR FC byanyuze muri FIFA na TAS, izina Adil Erradi ryakunze kugaruka mu majwi y’abakunzi ba APR FC mu myaka ibiri ishize mu gihe ikipe yabo yabaga yitwaye nabi.
Adil wahawe inshingano zo gutoza APR FC mu 2019, yerekanywe nk’umutoza wayo mukuru mu ntangiriro za Kanama muri uwo mwaka aho yari asimbuye Umunya-Serbia Zlatko Krmpotić wari umaze kwirukanwa kubera umusaruro muke.
Mu myaka itatu yayimazemo, Adil Erradi Mohammed yafashije iyi Kipe y’Ingabo kwegukana ibikombe bitatu bya Shampiyona birimo bibiri yatwaye idatsinzwe, igikombe gihuza amakipe y’ingabo mu Karere n’Igikombe cy’Intwari.
Agahigo kandi yagezeho ni ako gufasha APR FC kuzuza imikino 50 itaratsindwa, aho we ubwe yatsinze 49, yiyongera kuri umwe watojwe na Jimmy Mulisa wasigaranye ikipe nyuma yo kwirukanwa kwa Zlatko.
Mu mpera za Nzeri uyu mwaka ni bwo uyu Munya-Maroc yabonye impamyabushobozi yo gutoza ya UEFA Pro iza ku isonga ku rwego rw’abatoza babigize umwuga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!