Adil na Manzi Thierry bagaragarije ibyishimo abafana, andi makipe n’abigeze gutoza APR FC barayishimira

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 23 Gicurasi 2020 saa 04:20
Yasuwe :
0 0

Umutoza Mukuru wa APR FC, Umunya-Maroc Adil Mohammed Erradi, yagaragaje ibyishimo yatewe no kwegukana igikombe cya Shampiyona mu mwaka we wa mbere atoza mu Rwanda, avuga ko ari ibihe bitazibagirana.

Ku wa Gatanu nibwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ko APR FC yegukanye igikombe cya 18 cya Shampiyona nyuma y’uko umwaka w’imikino wa 2019/20 ushyizweho akadomo imburagihe kubera icyorezo cya Coronavirus.

APR FC yegukanye igikombe idatsinzwe. Mu mikino 23 yakinnye, yatsinze 17, inganya itandatu.

Umutoza wayo, Umunya-Maroc Adil Mohammed Erradi, abinyujije ku rubuga rwa Instagram, yavuze ko ari ibihe bitazibagirana, ashimira ubuyobozi bw’ikipe y’ingabo, abakinnyi n’abafana.

Ati “Ndashimira byimazeyo umuryango mugari wa APR FC. Biranshimishije cyane kubagezaho ibi bihe bitazibagirana bya shampiyona ya 2019/2020 hamwe n’abayobozi bacu bakomeye, abafana, itsinda ry’abakinnyi badasanzwe b’indwanyi nyazo."

"Ndashimira cyane abakozi bashinzwe ubuyobozi na tekiniki (mu ikipe A na Academie) ku mahirwe baduhaye ndetse n’ubwitange budasanzwe amasaha 24/24 bari ku murimo. Twishimiye cyane ko turi mu mateka akomeye y’umuryango wa APR FC.”

Kapiteni wa APR FC, Manzi Thierry, na we yashimiye bagenzi n’abandi bo muri iyi kipe bagize uruhare rukomeye ngo yegukane igikombe cy’uyu mwaka w’imikino.

Ati “Icyubahiro ni icyawe Nyagasani. Baho wihanukira ibigwi bizagukurikirana aho uzajya hose. Mwarakoze basore ba APR FC, ishyaka n’ubutwari mwagaragaje byari ibyo guhembwa iki gikombe kuko ntawabahiga. Akazi mwakoze ntabwo kabagwiririye n’ubutaha hazakorwa ibirenze ibi.”

“Ntabwo nigeze mbona abakinnyi beza nkamwe gusa basore mutuma akazi koroha, ntewe ishema namwe. Ntabwo nasoza ntashimiye ubuyobozi bwacu bwakoze igisabwa, abatoza hamwe n’abo bafatanya, amatsinda y’abafana yose twabanye haba mu zuba ndetse haba no mu mvura.”

“ Nitwakwibagirwa imbaraga mwagaragaje, bityo ntakwirara, twese hamwe duhagurukire kugera kuri byinshi birenze ibi tugezeho muri uyu mwaka w’imikino wa 2019-2020.”

APR FC yaherukaga kwegukana shampiyona mu 2018, ni yo izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League ya 2020/21.

View this post on Instagram

The Glory be to the Lord,,Baho wimanukira ibigwi bizagukurikirana aho uzajya hose,,mwarakoze baso b’APR FC ishyaka n’ubutwari mwagaragaje byaribyo guhembwa iki gikombe kuko ntawabahiga🖤🤍akazi mwakoze ntago kabagwiririye nubutaha hazakorwa ibirenze ibi,,ntago nigeze mbona abakinnyi beza nkamwe gusa you guys make the work feel a lot easier proud of you,,ntago nasoza ntashimiye ubuyobozi bwacu bwakoze igisabwa,,abatoza hamwe na technical staff,,fanclub zose twabanye haba mu zuba ndetse haba no mumvura ntitwakwibagirwa imbaraga mwagaragaje so ntakwirara twese hamwe duhagurukire kugera kuri byinshi birenze ibi tugezemo muruyu mwaka w’imikino wa 2019-2020.Murakoze the message from Captain Thierry Manzi*#HereToCreate,,GodOverEverything.

A post shared by thierry manzi (@thierry_manzi) on

Adil Mohammed Erradi utoza APR FC yashimishijwe no kwegukana Shampiyona, avuga ko ari ibihe bitazibagirana
Kapiteni wa APR FC, Manzi Thierry yashimiye bagenzi be, avuga ko ari bo bakinnyi yakinannye nabo boroshya akazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .