00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Adil wahoze muri APR FC yabonye Impamyabushobozi ya UEFA Pro

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 1 October 2024 saa 07:20
Yasuwe :

Uwahoze ari umutoza wa APR FC, Adil Erradi Mohammed, yahawe Impamyabushobozi mu gutoza ya UEFA Pro iza ku isonga ku rwego rw’abatoza babigize umwuga.

Yayihawe n’Ishyirahamwe rya ruhago mu Bubiligi.

Adil yageze muri APR FC mu 2019 afite Impamyabushobozi UEFA A, itaramwemereraga gutoza mu mikino nyafurika bigatuma imikino itandukanye ikipe ye yakinaga ayikurikirana ari muri Stade nk’abandi bafana.

Uyu mugabo ukomoka muri Maroc ariko unafite ubwenegihugu bw’u Bubiligi, yahise atangira kwigira Licence A ya CAF abifashijwemo n’Ikipe ya APR FC yatozaga, biza kurangira ayibonye umwaka ushize ubwo yari amaze gutandukana na yo.

Nyuma yo gutandukana na APR FC, Adil yatoje KACM Marrakech y’iwabo kugeza muri Gicurasi uyu mwaka, ubwo yatangiraga gushyira imbaraga mu gusoza amasomo ua UEFA Pro yari amaze iminsi atangiye.

Ishyirahamwe rya Ruhago mu Bubiligi kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Nzeri 2024, ryemeje ko Adil ari mu batoza 24 bahawe izi mpamyabushobozi za UEFA Pro zibemerera gutoza hose ku Isi.

Adil yahawe inshingano zo gutoza APR FC mu 2019; yerekanywe nk’umutoza wayo mukuru mu ntangiriro za Kanama muri uwo mwaka gusa aza gutandukana na yo mu Ukuboza 2022.

Mu myaka itatu yamaze muri APR FC, yafashije iyi Kipe y’Ingabo kwegukana ibikombe bitatu bya shampiyona, igikombe gihuza amakipe y’ingabo mu Karere n’Igikombe cy’Intwari.

Yaje gutandukana na APR FC nyuma yo guhagarikwa ukwezi kubera imyitwarire mibi, gusa we aza kuyirega ayishinja kumwirukana mu buryo butemewe n’amategeko gusa ibi birego aza kubitsindwa haba muri FIFA no muri TAS ikemura impaka za Siporo.

Adil Mouhamed abakeba bitaga "Sans Papiers", yabonye Licence ya UEFA Pro
Uyu mutoza yarangije amasomo ari kumwe n'abarimo Steven Defour wahoze ari umukinnyi ukomeye muri Burnley yo mu Bwongereza
Uyu mutoza ari kumwe na APR FC yahembwe nk'uwamaze imikino 50 adatsinzwe
Yakundwaga n'abakinnyi mu gihe yamaze muri APR FC gusa avamo ashwanye n'uwari Kapiteni Djabel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .