00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Adil Mohammed yasubiye hanze akiri mu bihano bya APR FC

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 22 Ukwakira 2022 saa 01:22
Yasuwe :

Umunya-Maroc Adil Erradi Mohammed utoza APR FC yasubiye mu Bubiligi n’umuryango we, ikipe ye ihakana ko yirukanwe mu gihe ibihano by’ukwezi yahawe bitararangira.

Uyu mutoza ngo yagiye nyuma yo kutanyurwa n’ibihano yafatiwe n’iyi kipe byo kumuhagarika igihe kitazwi kubera imyitwarire idahwitse ndetse n’umusaruro muke.

Amakuru agera ku IGIHE avuga ko nyuma yo kwicarana n’umunyamategeko we basanze ibihano yafatiwe na APR FC bidakurikije amategeko.

Ajya gufata icyemezo cyo kugenda, yabwiye abari hafi ye ko we na APR FC bazakizwa na FIFA. Ni amagambo yatangaje ababaye cyane.

Nyuma y’icyemezo cya Adil hacicikanye amakuru y’uko yasezerewe ariko ikipe irabinyomoza.

Umunyamakuru wa RBA, Rigoga Ruth, yagize ati “Inshuti y’aba generals ngo ngo bye bye muri APR FC! Adil Eladi wari umutoza wa APR FC,wari umaze iminsi mu bihano by’ukwezi yasezerewe!”

Ikipe ya APR FC yasubije igira iti “Mwiriwe neza Rigogo Ruth aya makuru ntabwo ariyo rwose umutoza Adi Erradi aracyari umutoza wa APR FC kuba ari mu bihano ntabwo bivuze ko yaserewe cyangwa yatandukanye n’ikipe”.

Adil yahawe inshingano zo gutoza APR FC mu 2019; yerekanywe nk’umutoza wayo mukuru mu ntangiriro za Kanama muri uwo mwaka.

Uyu Munya-Maroc yasimbuye Umunya-Serbia Zlatko Krmpotić wari umaze kwirukanwa kubera umusaruro muke.

Mu myaka itatu amaze muri APR FC, Adil Erradi Mohammed w’imyaka 44 yafashije iyi Kipe y’Ingabo kwegukana ibikombe bitatu bya shampiyona, igikombe gihuza amakipe y’ingabo mu Karere n’Igikombe cy’Intwari.

Agahigo kandi yagezeho ni ako gufasha APR FC kuzuza imikino 50 itaratsindwa, aho we ubwe yatsinze 49, yiyongera kuri umwe watojwe na Jimmy Mulisa wasigaranye ikipe nyuma yo kwirukanwa kwa Zlatko.

Indi nkuru wasoma: Kurindimuka kwa Adil wa APR FC: Impamvu zikomeye zamuganishije mu manga

Adil Erradi Mohammed yasubiye hanze akiri mu bihano bya APR FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .