Ni mu bihembo byatanzwe n’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika, CAF.
Uyu muhango wo guhemba abakinnyi bitwaye neza ku Mugabane wa Afurika wabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki 16 Ukuboza 2024, muri Maroc.
Abawitabiriye basusurukijwe na Diamond Platnumz wo muri Tanzania n’abandi.
Ademola Lookman yegukanye iki gihembo ku nshuro ya mbere, nyuma yo kugira umwaka mwiza cyane mu Ikipe ya Atalanta yahesheje UEFA Europa League ndetse no kwitwara neza muri Shampiyona y’u Butaliyani.
Uretse uyu Munya-Nigeria, mu bagore iki gihembo cyegukanywe n’Umunya-Zambia, Barbra Banda ukinira Orlando Pride yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu mugabo yiyongereye ku bandi begukanye iki gihembo nka Yaya Touré wagihawe inshuro enye (2011, 2012, 2013 na 2014), Samuel Eto’o (2003, 2004, 2005 na 2010) naho El Hadji Diouf, Nwankwo Kanu na Didier Drogba, Mohamed Salah na Sadio Mané bagitwaye inshuro ebyiri buri umwe ndetse na Victor Osimhen ugifite inshuro imwe.
Ibindi bihembo byatanzwe
Umukinnyi Mwiza mu bakina muri Afurika yabaye Ronwen Williams, Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ya Afurika y’Epfo na Mamelodi Sundowns na Sanaa Mssoudy wa FAR Rabat na Maroc aba uwitwaye neza mu bagore.
Umunyezamu mwiza w’umwaka yabaye Ronwen Williams wa Mamelodi Sundowans n’Ikipe y’Igihugu ya Afurika y’Epfo, wigaragaje cyane mu Gikombe cya Afurika ndetse wari no mu bahataniye igihembo cy’umunyezamu mwiza muri Ballon d’Or 2024.
Mu bakinnyi bakiri bato, Umunya-Sénégal Lamine Camara yongeye kuba umwiza w’umwaka, mu gihe Umunya-Maroc, Doha El Madani yamubaye mu bagore.
Umutoza w’umwaka yabaye Émerse Faé w’Ikipe y’Igihugu ya Côte d’Ivoire nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika yarahawe ikipe hagati mu irushanwa.
Iyi kipe kandi ni yo yabaye iy’u mwaka mu bagabo, Nigeria iba inziza mu bagore. Mu makipe (club), Al Ahly SC yo mu Misiri ni yo yabaye iy’umwaka mu bagabo, TP Mazembe iba iyitwaye neza mu bagore.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!