Ku mugoroba wo ku wa Gatatu ni bwo Umutoza w’Agateganyo wa Nigeria, Austin Eguavoen, yashyize ahagaragara abakinnyi 23 azifashisha ku mikino ya Bénin n’u Rwanda.
Muri aba bakinnyi hagaragayemo myugariro Victor Collins ukina muri Nigeria na Sadiq Umar wa Real Sociedad yo muri Espagne waherukaga kwitabazwa mu Gikombe cya Afurika giheruka kubera muri Côte d’Ivoire.
Super Eagles izabanza kujya i Abidjan muri Côte d’Ivoire aho izakirirwa na Benin tariki ya 14 Ugushyingo mbere yo kwakirira u Rwanda kuri Akwa Ibom Stadium muri Uyo, ku wa 18 Ugushyingo 2024.
Urutonde rw’abakinnyi bose Nigeria yahamagaye:
Abanyezamu: Stanley Nwabali (Chippa United, Afurika y’Epfo); Maduka Okoye (Udinese FC, u Butaliyani); na Amas Obasogie (Fasil Kenema SC, Ethiopia).
Ba myugariro: William Troost-Ekong (Al-Kholood FC, Arabie Saoudite); Bright Osayi-Samuel (Fenerbahce SK, Turikiya); Bruno Onyemaechi (Boavista FC, Portugal); Gabriel Osho (AJ Auxerre, u Bufaransa); Calvin Bassey (Fulham FC, u Bwongereza); Olaoluwa Aina (Nottingham Forest, u Bwongereza) na Victor Collins (Nasarawa United, Nigeria).
Abakina hagati: Wilfred Ndidi (Leicester City, u Bwongereza); Raphael Onyedika (Club Brugge, u Bubiligi); Alhassan Yusuf Abdullahi (New England Revolution, USA); Fisayo Dele-Bashiru (Lazio FC, u Butalitani); Frank Onyeka (Augsburg FC, u Budage) na Alex Iwobi (Fulham FC, u Bwongereza).
Ba rutahizamu: Samuel Chukwueze (AC Milan, u Butaliyani); Victor Osimhen (Galatasaray FC, Turikiya); Ademola Lookman (Atalanta FC, u Butaliyani); Kelechi Iheanacho (Sevilla FC, Espagne); Victor Boniface (Bayer Leverkusen, u Budage); Moses Simon (FC Nantes, u Bufaransa) na Sadiq Umar (Real Sociedad, Espagne).
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!