00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Adel Amrouche yagizwe Umutoza w’Amavubi

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 2 March 2025 saa 01:34
Yasuwe :

Umunya-Algeria Adel Amrouche yagizwe Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ’Amavubi’. Azungirizwa na Eric Nshimiyimana ndetse na Dr. Carolin Braun.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 2 Werurwe 2025, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje abatoza bashya b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda.

Nyuma y’uko abatoza benshi batandukanye bagaragaje inyota yo kuba batoza Amavubi, bagasimbura Umudage Torsten Spittler, FERWAFA yahisemo Amrouche ufite ubunararibonye mu gutoza amakipe atandukanye muri Afurika.

Adel Amrouche azungirizwa na Eric Nshimiyimana wari umaze imyaka 10 atagaragara muri iyi kipe, gusa akaba yatozaga Ikipe y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 20. Undi bazakorana ni Umudage Dr. Carolin Braun, wabanye na Amrouche mu Ikipe y’Igihugu ya Botswana.

Amrouche wahawe akazi, yari umwe mu mpuguke eshanu zikorana na Arsène Wenger wahoze atoza Arsenal yo mu Bwongereza, mu bijyanye no kureba icyakorwa ngo amashyirahamwe ya ruhago hirya no hino ku Isi akomeze kuzamura impano z’abakiri bato no kubaka amashuri y’uyu mukino.

Uyu mugabo uzwi cyane mu karere, yamenyekanye bwa mbere atoza u Burundi mu 2007-2012, agira uruhare mu kohereza abakinnyi barenga 15 ku Mugabane w’u Burayi barimo Papy Faty na Saido Ntibazonkiza.

Amrouche yahesheje Kenya irushanwa rya CECAFA ya 2014, yatwaye anatsinze u Rwanda inshuro ebyiri, mu gihe yanajyanye Tanzania muri CAN iheruka akoresheje ikipe y’abakinnyi bakiri bato kurusha abandi bose bari muri iryo rushanwa.

Ni umutoza kandi ufite License ya UEFA Pro. Ni we wari ushinzwe gutoza abandi batoza bo mu Bubiligi, dore ko abarimo Luc Eymael wanyuze mu Rwanda na bo batojwe na we.

Ahawe aka kazi mu gihe habura iminsi 10 gusa ngo Amavubi ajye mu mwiherero wo gutegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi afitanye na Nigeria tariki ya 17 Werurwe, ndetse na Lesotho tariki 24 Werurwe. Imikino yombi izabera kuri Stade Amahoro.

Adel Amrouche yagizwe Umutoza w'Amavubi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .