Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi akaba na nyiri ikipe ya Addax, Mvukiyehe Juvénal, yavuze ko umushinga yari afite muri Kiyovu Sports wo kubaka ikipe ishingiye ku bakiri bato bazagurishwa mu myaka iri imbere bakabyara inyungu, agiye kuwutangira muri iyi kipe.
Yavuze ko gahunda ze za vuba atari ukuzamuka mu cyiciro cya mbere, ahubwo ari ukubaka ikipe yazakigumamo umunsi izaba yazamutse.
Ati “Dufite gahunda y’imyaka 10 mu ikipe ya Addax aho imyaka itanu ya mbere tuzaba turi kubaka ikipe ihatana ari na ko tuzamura impano z’abakiri bato, na ho imyaka itanu ikurikiye tukaba twagira ikipe yahangana mu cyiciro cya mbere igatwara ibikombe.”
“Kuri ubu, tugiye gutangira kubaka ibikorwaremezo byacu, hanyuma tuzane umutoza (Petros) Koukouras, aho umwaka utaha tuzamushakira abakinnyi 10 b’abanyamahanga batarengeje imyaka 18.”
Juvénal yavuze ko yamaze kubona isoko ry’abakinnyi hanze y’u Rwanda, aho yizeye ko nyuma y’umwaka umwe akorana na Koukouras azatangira kubagurisha kandi bakamuzanira inyungu izagaruza ibyo yabashoyeho.
Yavuze ko iyo wize umushinga neza udahomba, aho ku bwe ikibazo kiba mu mupira w’u Rwanda ari uko benshi bawujyamo batabanje gutekereza imbere.
Umugereki Koukouras yagizwe Umutoza wa Kiyovu Sports muri Kamena 2023 ayitoza imikino 10, aza gutandukana na yo mu kwezi k’Ugushingo kubera ibibazo by’amikoro.
![](local/cache-vignettes/L1000xH666/addax-_fc_ni_ikipe_yitezweho_kuzatanga_akazi_gakomeye_ku_yandi_mu_cyiciro_cya_kabiri-33eed-c6410.jpg?1733212249)
![](local/cache-vignettes/L1000xH740/2i1a9026-6382d-80efd.jpg?1733212249)
![](local/cache-vignettes/L1000xH788/01-igh_6892-522b8-0ff70-075de.jpg?1733212249)
![](local/cache-vignettes/L1000xH1501/mvukiyehe_juvenal_yavuze_ko_yifuza_kuzahura_na_kiyovu_sports_cyangwa_rayon_sports_mu_gikombe_cya_amahoro-49b65-56f5d.jpg?1733212249)
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!