Mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 12 Gicurasi 2025, ni bwo ikinyamakuru France 24 gifatanyije n’Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (RFI), byatoranyije umukinnyi mwiza w’Umunyafurika mu Bufaransa.
Iki gihembo cyari gihataniwe n’Umunya-Maroc, Achraf Hakimi ukinira Paris Saint-Germain, Umunya-Côte d’Ivoire ukinira Nice, Evann Guessand n’Umunya-Sénégal ukinira Strasbourg, Habib Diarra.
Hakimi w’imyaka 26 wafashije Paris Saint-Germain kwegukana Igikombe cya Shampiyona ya Ligue 1 ku nshuro ya 13, akanayigeza ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League, ni we watsindiye iki gihembo.
Mu mikino 45 yayikiniye mu marushanwa yose muri uyu mwaka, yatsinze ibitego birindwi, atanga imipira 11 ivamo ibindi.
Iki gihembo cyitiriwe Umunya-Cameroun Marc-Vivien Foé witabye Imana mu 2003 aguye mu kibuga, cyatangiye gutangwa kuva mu 2006.
Mu nshuro 17 kimaze gutangwa, Pierre-Emerick Aubameyang wo muri Gabon na Gervinho wo muri Côte d’Ivoire ni bo bamaze kugitwara inshuro ebyiri.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!