00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Achraf Hakimi yatowe nk’Umunyafurika mwiza ukina mu Bufaransa

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 13 May 2025 saa 09:59
Yasuwe :

Myugariro wa Paris Saint-Germain ukomoka muri Maroc, yatowe nk’umukinnyi mwiza w’Umunyafurika ukina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bufaransa.

Mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 12 Gicurasi 2025, ni bwo ikinyamakuru France 24 gifatanyije n’Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (RFI), byatoranyije umukinnyi mwiza w’Umunyafurika mu Bufaransa.

Iki gihembo cyari gihataniwe n’Umunya-Maroc, Achraf Hakimi ukinira Paris Saint-Germain, Umunya-Côte d’Ivoire ukinira Nice, Evann Guessand n’Umunya-Sénégal ukinira Strasbourg, Habib Diarra.

Hakimi w’imyaka 26 wafashije Paris Saint-Germain kwegukana Igikombe cya Shampiyona ya Ligue 1 ku nshuro ya 13, akanayigeza ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League, ni we watsindiye iki gihembo.

Mu mikino 45 yayikiniye mu marushanwa yose muri uyu mwaka, yatsinze ibitego birindwi, atanga imipira 11 ivamo ibindi.

Iki gihembo cyitiriwe Umunya-Cameroun Marc-Vivien Foé witabye Imana mu 2003 aguye mu kibuga, cyatangiye gutangwa kuva mu 2006.

Mu nshuro 17 kimaze gutangwa, Pierre-Emerick Aubameyang wo muri Gabon na Gervinho wo muri Côte d’Ivoire ni bo bamaze kugitwara inshuro ebyiri.

Achraf Hakimi yafashije PSG kwegukana Igikombe cya Shampiyona
Myugariro Achraf Hakimi ni umwe mu bakinnyi ba PSG bitwara neza
Achraf Hakimi yatowe nk'Umunyafurika mwiza ukina mu Bufaransa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .