Ku ikubitiro iri rerero ryahisemo abana 43 bagombaga gutyarizwa gukina ruhago mu bihe biri imbere ariko bikagendana n’uko bazakomeza kwitwara igihe bari mu mwiherero.
Bidaciye kabiri abagera kuri 20 basanzwe baragabanyije imyaka bituma basezererwa mu mwiherero ndetse ababigizemo uruhare barakurikiranwa.
Abatoza bayobowe na Bernhard Hirmer bakomeje kwigisha abasigaye umupira w’amaguru ariko mu isuzuma bakoze basanze bamwe bazakomeza kubakurikiranira mu yandi marerero n’amashuri ku bufatanye bw’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Amashuri.
Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), ryashyize hanze uko ibikorwa byo gushaka abandi bana bizagenda bigendanye n’uturere ndetse n’aho bizabera.
Muri Centre zigisha ruhago zigera kuri 320, hazatangwa abana barenga 750 bazakurwamo abeza kurusha abandi bakajya gukomeza kwiga umupira w’amaguru.
Gushaka izindi mpano bizahera mu Mujyi wa Kugali ku wa 17 Nyakanga 2024, hakazakurikiraho kujya mu Ntara y’Amajyepfo, Amajyaruguru, Iburengerazuba ndetse n’Iburasirazuba.
Binyuze mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), u Rwanda rwasinyanye amasezerano n’Ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage aho izamenyekanisha ubukerarugendo bwarwo binyuze mu kurwamamaza muri stade yayo ya Allianz Arena.
Muri aya masezerano y’imyaka itanu, Bayern Munich izafasha u Rwanda guteza imbere ruhago uhereye mu bakiri bato bazigishwa ruhago.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!