00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Académie ya Bayern Munich izakoresha arenga miliyoni 600 Frw mu 2025

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 16 February 2025 saa 11:37
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryagaragaje ko mu bikorwa biteganyijwe mu mwaka wa 2025, harimo no guteza imbere impano z’abakiri bato, aho Irerero rya Bayern Munich riziharira 627.631.454 Frw muri icyo gikorwa.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 16 Gashyantare 2025, ni bwo FERWAFA yagaragaje ingengo y’imari izakoreshwa mu 2025, ingana n’arenga miliyari 15,2 Frw, ikaba yariyongereyeho 56% ugereranyije n’iyo mu mwaka wari wabanje.

Muri uyu mwaka, 25% by’iyi ngengo y’imari, angana na 1.395.298.121 Frw yahariwe iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, aho hateganyijwemo amarushanwa y’abato, amahugurwa y’abatoza babo, gukurikirana imikorere y’amarerero ndetse na ’Académie ya Bayern Munich’.

Iri rerero rimaze imyaka ibiri rikorera mu Rwanda, riziharira 627.631.454 Frw, azaba akubiyemo imibereho y’abana ndetse n’imishahara y’abakozi babakurikirana, gutegura imyitozo n’ibindi bibafasha.

Ni mu gihe andi marerero yose n’ahazamurirwa abana (centres), bazakoresha 135.000.000 Frw, amahugurwa y’abatoza mu byiciro bya license D, C na B bigatwara 170.000.000 Frw ndetse gutegura amarushanwa y’abato bikazatwara miliyoni 462.666.667 Frw.

Nyuma yo kugaragaza uko ingengo y’imari iteye, FERWAFA yasabwe kongera amafaranga ashyirwa mu bakiri bato kuko ba nyir’ayo marerero bagikeneye uruhare rwayo mu kurushaho kurera abakinnyi b’ejo hazaza.

Hagiye gushira imyaka ibiri FC Bayern Munich itoranyije abana bajya mu irerero yafunguye mu Rwanda nyuma yo kugirana na rwo imikoranire irimo no kuzamura impano z’abakiri bato.

Umusaruro kandi watangiye kugaragara, dore ko Ndayishimiye Balthazar wari mu bana batatu bagiye mu igeragezwa muri Academy ya Bayern Munich mu Budage, yatoranyijwe muri 21 bahagarariye iyi kipe yo mu Budage.

Abana batoranyijwe bwa mbere mu irerero rya Bayern Munich
Bayern Munich izajya itoza abana bo mu byiciro bitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .